skol
fortebet

Mkapa arashaka ko abakuru b’ ibihugu bya EAC bamufasha ibibazo by’ u Burundi

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuhuza mu biganiro bigamije gushakiro umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa leta ya Tanzania yatangaje ko ashaka inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo kugira ngo bamufashe gufatira umwanzuro ku bibazo bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’u Burundi bisa n’ibyananiranye
Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi igera kuri 4 abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari mu biganiro i Arusha muri Tanzania, aho Perezida Nkurunziza we yari (...)

Sponsored Ad

Umuhuza mu biganiro bigamije gushakiro umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa leta ya Tanzania yatangaje ko ashaka inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo kugira ngo bamufashe gufatira umwanzuro ku bibazo bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’u Burundi bisa n’ibyananiranye

Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi igera kuri 4 abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari mu biganiro i Arusha muri Tanzania, aho Perezida Nkurunziza we yari yahakanye ku ikubiriro ko adashobora kubyitabira kubera impamvu z’uko mu bo umwunzi wabo Mkapa yatumiye muri ibyo biganiro harimo n’abo Perezida Nkurunziza ashinja gushaka kumuhirika ku butegetsi kandi bari no gukurikiranwa n’inkuko.

Mu gusoza iki kiganiro, Perezida Mkapa yatangaje zimwe mu ngingo zigomba gushyirwa mu bikorwa yafashe nk’umwanzuro w’ibiganiro, harimo kugarura amahoro mu gihugu n’ibindi.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko Perezida Mkapa yavuze ko hari ibibazo bikomeye atabashije kubonera imyanzuro bityo akaba yifuza inama yihuse n’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bakamwunguraho ibitekerezo.

Andi makuru avuga ko Mkapa nubwo atatangaje ibyo bibazo, bishobora kuba bishingiye ahanini ku kuba Perezida Nkurunziza yarasuzuguye ibiganiro by’ubwunzi bimaze iminsi biba n’ibindi.

Muri ibi biganiro kandi, Evariste Ndayishimiye, umunyamabanga mukururu w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi CNDD/FDD, ngo yanaboneyeho kubwira impunzi z’Abarundi ziri mu gihugu cya tanzaniya uko umutekano uhagaze mu Burundi kugeza ubu, anaboneraho kubasaba gutahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa