skol
fortebet

Moise Katumbi yakiriwe n’imbaga y’abakongomani ubwo yari ahungutse [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Umuherwe Moïse Katumbi wari umaze imyaka isaga 3 mu buhungiro kubera ibyaha yashinjwe n’ubushinjacyaha bwa RDC mu mwaka wa 2016,yahungutse uyu munsi,yakirwa n’imbaga y’abakongomani bamwakiriye nk’umwami.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye muri Congo mu 2016 avuga ko agiye kwivuza muri Afurika y’Epfo,ntiyongera kugaruka ahita akomereza mu Bubiligi aho yari amaze iyi myaka ari mu buhungiro.

Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga,mu minsi ishize yatangaje ko agarutse mu gihugu cye kugira ngo agire uruhare mu kongera kucyubaka asaba abifuza kuzaza kumwakira, kuza bambaye imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Indege bwite ye yageze ku kibuga cya Lubumbashi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu cya Kongo Kinshasa,saa tanu n’iminota 45 ku isaha yaho.

Katumbi yakiriwe n’imbaga y’abakongomani bamushyigikiye i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Katanga yabereye umuyobozi (2007 - 2015), yaje kumwakira yitwaje ibyapa n’imyambaro biriho amafoto ye mu rwego rwo kumuha ikaze.

Ubwo yifuzaga kwiyamamariza kuyobora Kongo, ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi muri 2016 ahita ahungira mu Bubiligi.

Mu mwaka wa 2016, urukiko rwakatiye Moise Katumbi igifungo cy’imyaka itatu adahari, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwigwizaho imitungo no gukorana n’abacanshuro b’Abarusiya mu kunyereza umutungo wa Leta. Urukiko rw’ubujurire rwa RDC ruherutse gutesha agaciro icyo gifungo ariyo mpamvu uyu muherwe yatashye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa