skol
fortebet

Mu bihugu 10 byo muri Afurika bifite imihanda yujuje ubuziranenge,u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 n’amanota 5[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.

Sponsored Ad

Ni ibyagaragajwe na raporo yakozwe na ’Global Competitive Report Index’, igaragaza ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

Mu bindi bihugu biri ku myanya ya hafi harimo Ibirwa bya Maurice bifite amanota 4.7, Cote d’Ivoire ifite amanota 4.7, Morocco ifite 4.4, Kenya ifite amanaota 4.2, Botswana ifite amanota 4.1, Cap Vert ifite 4.1 na Senegal ifite 4.0.

Urutonde rwo muri 2019, rugaragaza ko ku isi yose, igihugu cya Singapore ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge, n’amanota 6.50, kigakurikirwa n’u Buholandi n’amanota 6.40, u Busuwisi n’amanota 6.30, Hong Kong n’amanota 6.10 ndetse n’u Buyapani n’amanota 6.10.

Ibihugu bitanu bya nyuma kuri urwo rutonde rwa 2019 ni Haiti ifite amanota 2.10, Yemen amanota 2.10, Madagascar 2.00, Mauritania 2.00 na Chad ifite amanota 1.90.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa