skol
fortebet

Mu birori byari binogeye amaso byitabiriwe na Louise Mushikiwabo Perezida Kagame yambikiwemo umudari w’ubudashyikirwa buhambaye na Perezida wa Burkina Faso[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yambitswe n’umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso Roch Christian Kabore umudari w’ ubudashyikirwa buhambaye utangwa n’ iki gihugu witwa ’Grand Croix de l’Etalon’.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabereye mu gitaramo cy’umuco cyateguwe na Perezida wa Burkina Faso Roch Christian Kabore, Perezida Kagame akaba yari yitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kugisoza.

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byitabiriwe n’ abarimo Perezida wa Mali Ibrahim Aboubakar Keita n’ umufasha we ndetse n’ Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo.

Uyu mudari w’ ubudashyikirwa buhambaye witwa Le grand croix de talon, Perezida Kagame yawambitswe hamwe Perezida Keita wa Mali.

Itorero ry’ u Rwanda ‘Urukerereza’ riri mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Ouagadougou.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkina Faso wamutumiye muri iki gihugu, avuga ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho birimo “ukwiyubaka kw’ abaturage, guharanira ko Afurika igira agaciro n’ indangagaciro, no guharanira ahazaza heza h’ ibihugu byacu n’ umugabane wacu”.

Perezida Kagame yavuze ko Sinema ari kimwe mu byatumye umugabane w’Afurikaugira imbaraga zo guhindura imyumvire y’abatuye Isi ndetse binatuma igira Agaciro ikwiye.

Perezida Kagame na Perezida wa Mali bambitswe imidari y’indashyikirwa

Perezida Keita yavuze ko Burkina Faso ihora itungurana ndetse ko yabonye mbere imbaraga za Cinema ishyiraho FESPACO mu 1969.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikigira ubuhanzi kugira ngo hahore hakorwa ibihangano byigisha, bifite ubuziranenge kandi bizanira Afurika uburumbuke.

Perezida w’u Rwanda niwe wari umutumirwa w’Imena muri iri serukiramuco


Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye ibi birori

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa