skol
fortebet

Mu Burundi impaka zikomeje kwiyongera nyuma yaho umuyobozi w’imbonerakure agizwe umuyobozi mukuru wa Radio na Televiziyo by’igihugu ’RTNB’

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Burundi impaka zikomeje kwiyongera hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo nyuma yaho , umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi , Imbonerakure agizwe umuyobozi mukuru wa Radio na Televiziyo by’igihugu (RTNB).

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza yagize Eric Nshimirimana umuyobozi wa RTNB, mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe. Pierre Nkurunziza ariko we ntabwo zagaragara muri aya matora.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Imbonerakure gukora ubwicanyi n’urugomo mu migaragambyo yabaye mu Burundi nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaburijwemo muri 2015.

Ubutegetsi bw’u Burundi buhakana ibirego biregwa Imbonerakure, ndetse n’ibikorwa byo guhohotera

Lewis Mudge, umuyobozi w’umuryango Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, avuga ko guha uwo mwanya uwitwa Nshimiyimana bibabaje ku bahemukiwe n’Imbonerakure.

Ati: “Ni we wategekaga ibyo bikorwa. Ibikorwa birimo kwica, gufunga, gutera ubwoba, bigikomeje uyu munsi”. Akavuga ko uyu Nshimiyimana yakabaye ahubwo aryozwa ibyo bikorwa.

Umunyamakuru wo muri RTNB utifuje gutangazwa yavuze ko, “guha Nshimiyimana uyu mwanya bigamije guha ishyaka CNDD-FDD uburenganzira bwose kuri iki gitangazamakuru gikurikirwa kurusha ibindi n’abaturage mu byaro”.

Willy Nyamitwe, umujyanama wa Perezida Nkurunziza, avuga ko guha uriya mwanya Nshimiyimana bidakwiye kugira uwo bitungura kuko “abayobozi bose bo muri CNDD-FDD bahoze ari Imbonerakure kandi Imbonerakure ari irerero ry’abayobozi”.

Bwana Nyamitwe nawe ahakana ibyaha biregwa Imbonerakure.

Iperereza ryakozwe na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye rivuga ko Imbonerakure zikomeje ibikorwa byo guhohotera abatari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihe hitegurwa amatora.

Uhagarariye Uburundi muri ONU yavuze ko iryo perereza ari impampuro mpimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa