Ad Restricted
Mu Burundi umuturage yakorewe ubugizi bwa nabi atwikirwa inka n’intama
Yanditswe: Monday 29, Jun 2020
Burundi mu mudugudu wa Gishubi, mu Ntara ya Muramvya, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Kamena 2020, abagizi ba nabi bateye urugo rw’uwitwa Barutazaro batwika inka ye n’intama 3.
Iki akaba ari cyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigaragaye muri kariya gace nyuma y’ishyingurwa ry’uwari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, hakaba hibazwa niba byaba bifitanye isano na Politiki.
Ibi ngo byabaye mu masaa tanu z’ijoro, bikaba byarasize ubwoba ku baturage batuye muri aka gace kuko amahano nk’aya yaherukaga mu ntambara n’amakimbirane byabaye hagati y’umwaka wa 1993 na 2003.
Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ndetse banabashe kubiryozwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *