skol
fortebet

Mu Bwongereza bazindukiye mu matora ya 3 mu gihe kitarenze imyaka itanu

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Bwongereza bazindukiye mu matora rusange kuri uyu wa kane, ni amatora ya gatatu mu gihe kitageze ku myaka itanu.

Sponsored Ad

Aya matora, ya mbere agiye kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri hafi mu myaka 100 ishize, akurikiye ayabaye mu 2015 no mu 2017.

Ibiro by’itora byo mu duce 650 mu Bwongereza, Wales, Scotland na Ireland y’amajyaruguru birafungura saa moya za mu gitondo ku isaha ya GMT, biraba ari saa tatu mu Rwanda no mu Burundi.

Abongereza bagiye gutora abajya mu nteko mu gihe guhangana gukomeje hagati y’amashyaka ya ’Conservative’ rya Boris Johnson na ’Labour’ rya Jeremy Corbyn.

Aya mashyaka yombi, kimwe n’andi mato mato ahari, kandi ntabwo arumvikana ku bijyanye na Brexit, kugeza ubu ntiharafatwa umwanzuro w’uko Ubwongereza buva mu muryango wa EU.

Icyapa kiyobora ku biro by’itora

Abatora uyu munsi baratora abahagararira uturere cyangwa intara zabo mu Nteko, bose hamwe ni 650 bava muri buri karere.

Aba baba bagize icyumba cy’inteko cyitwa ’House of Commons’ ari nacyo gitora amategeko n’imyanzuro ya politiki zinyuranye nk’uwa Brexit.

Ishyaka iryo ari ryo ryose rigize icya kabiri kirenga cy’abadepite (326) mu Nteko ubusanzwe ni ryo rishyiraho leta. Amashyaka abonye hasi cyane ya 50% by’amajwi ashobora kubona ubutegetsi bijyanye n’uburyo bw’itora bw’Ubwongereza.

Iyo nta shyaka ribonye ubwiganze kw’abadepite, iribonye benshi kurusha andi rishobora gukora ihuriro - cyangwa ubufatanye - n’irindi shyaka cyangwa andi mashyaka ngo abe ari yo ategeka.

Minisitiri w’intebe ntabwo atorwa mu buryo butaziguye na rubanda. Atoranywa n’abadepite b’ishyaka ryatsinze amatora kandi akagenwa n’Umwamikazi, ufite inshingano zo gukurikiza inama bamugiriye.

Nyuma yaho amatora aza kuba arangiye ku isaha ya saa yine z’ijoro ku isaha ya GMT, kubara amajwi birahita bitangira ako kanya.

Byinshi mu byavuye mu matora byitezwe gutangazwa mu masaha yo mu rukerera rw’ejo ku wa gatanu.

Mu 2017, agace ka Newcastle Central ni ko kabaye aka mbere mu gutangaza ibyavuye mu matora, kabitangaza hashize hafi isaha imwe ibiro by’itora bifunze.

Ubusanzwe amatora mu Bwongereza aba nyuma ya buri myaka ine cyangwa itanu. Ariko, mu kwezi kwa cumi, abadepite batoye bemeza ko haba amatora ya kabiri mbere y’igihe cyateganyijwe muri iyo myaka.

Ni yo matora ya mbere agiye kuba mu gihe cy’ubukonje bwinshi (’winter’) kuva mu 1974 kandi akaba ari n’aya mbere agiye kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri kuva mu 1923.

Buri muntu wese ufite guhera ku myaka 18 y’amavuko yemerewe gutora, igihe cyose ari Umwongereza cyangwa umuturage ubyemerewe wo mu muryango wa Commonwealth cyangwa wo muri Repubulika ya Ireland.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa