skol
fortebet

Mu Misiri hagaragajwe amasanduku ashyinguwemo abapfuye agera 30 amaze imyaka 3000[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Misiri hagaragajwe amasanduku ashyingurwamo abapfuye agera 30 akozwe mu biti, amaze imyaka ibihumbi bitatu arimo imibiri y’abantu.

Sponsored Ad

Aya masanduku yavumbuwe mu Majyepfo y’Umujyi wa Luxor. Minisiteri ishinzwe kubungabunga amateka ya kera muri iki gihugu yavuze ko ubu buvumbuzi ibufata nk’ubwa mbere bubayeho muri iki kinyejana.

Itsinda ry’abahanga mu mateka ya muntu no gusesengura ibimenyetso byo hambere bo mu Misiri, bavumbuye amasanduku 30 y’ibiti bisize amabara, harimo muri ayo masanduku harimo ay’abagabo, abagore n’abana mu yari mu irimbi rya Al-Asasif.

Minisitiri ushinzwe kubungabunga amateka ya kera mu Misiri, Khaled El- Anany, yavuze ko izi sanduku zimaze imyaka 3000 ariko zari zifunze harimo imibiri imbere, zikaba ziteye amarangi, kandi zanditseho ku buryo zitigeze zangirika na gato.

Ubuyobozi butangaza ko izi sanduku zigiye gutunganywa mbere yo kuzishyira mu ngoro ndangamateka ya Grand Egyptian Museum iteganya gufungurwa umwaka utaha hafi ya Giza Pyramids.


Ibitekerezo

  • This is good for mankind history.Bituma abashakashatsi bavumbura ibintu tutari tuzi.Dukurikije Bible Chronology,abantu bamaze imyaka 6000 ku isi.Nukuvuga ko umuntu wa mbere,Adam yaremwe mu mwaka wa 4000 mbere ya Yezu.Kubibara biroroshye.Uhera ku myaka 930 Adamu yamaze ku isi,ukagenda ubara imyaka abamukomotseho bamaze ku isi kandi bible irayivuga.Nubwo ibitabo bimwe bivuga ko duturuka kuli Evolution,ntabwo aribyo. Abantu duturuka kuli Creation.Nkuko Intangiriro 1:25 havuga,Imana "yaremye" ibintu ikurikije "species" zabyo.Urugero,yaremye Ingagi ukwayo n’umuntu ukwayo.Ikibihamya nuko nta muntu ushobora kubyarana n’Ingagi.Ikindi kibihamya,nuko Ubwonko bw’Ingagi butangana n’ubw’umuntu.Nkuko Yohana 6:40 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izazura abantu bapfuye bayumvira babe muli paradizo,ariko ntabwo izazura Ingagi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa