skol
fortebet

Muri Iran abantu barenga 1300 bigabije ikiyobyabwenge bakinywa ku bwinshi ngo bari kwikingira bakanivura Coronavirus 300 muri bo kirabahitana

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Iran, abantu barenga 1300 bigabije ikiyobyabwenge cya Methanol bakinywa ku bwinshi bibwira ko bari kwikingira bakanivura icyorezo cya Coronavirus nyuma abagera kuri 300 muri bo kirabahitana.

Sponsored Ad

Muri iki gihugu hakunzwe kuvugwa amakuru ya bamwe mu bantu bakurikiza amakuru y’ibihuha kuri iki cyorezo cya Coronavirus yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibisindisha nka Whisky, ubuki n’ubwoko butandukanye bwa ‘alcool’ nka Methanol bifasha kwirinda no kuvura Coronavirus

Ibi byatumye abaturage benshi babyadukira, babinywa ku bwinshi, birengagije amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima iwabo.

Nkuko Daily Mail yabitangaje, hari abaturage bumvishe nabi amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo yabasabaga gukoresha imiti y’amazi yica udukoko isigwa mu ntoki (Hand sanitizers), batangira kujya bayinywa batekereza ko yica aka gakoko mu mibiri yabo.

Muri iki gihe Isi ihangayikishijwe na Coronavirus, hatangwa amakuru y’ubwirinzi, ibihuha nabyo bikaba byinshi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nko mu Buhinde, hari abizera ko amaganga y’inka ashobora kubakingira cyangwa kubavura iki cyorezo.

Byagiye byumvikana kandi ko hari n’abandi bizera ko hari imiti isanzwe ikoreshwa kuvura izindi ndwara, yavura iki cyorezo, gusa inzego zishinzwe ubuzima zagiye zibinyomoza zivuga ko imwe itarageragezwa. Iyo ni nka Chroloquine biteganyijwe ko izageragerezwa muri Afurika mu gihe cya vuba.

Methanol yahitanye ubuzima bw’aba banya-Iran ni iki?

Ubusanzwe Methanol ni ikinyabutabire cyo mu bitembabuzi (liquid), kitagira ibara ndetse gishobora kwaka. Uyirebesheje ijisho cyangwa ukayihumuriza, ntaho itaniye na Ethanol (alcool isanzwe inyobwa) ariko Methanol yo ifite uburozi bwinshi ugereranyije n’ubwa Ethanol.

Methanol igira ingaruka ku binyabuzima nk’inyamaswa n’umuntu, biramutse biyinyoye cyangwa se biyishyize ku mubiri no mu maso, yangiza umwijima, igifu ndetse n’impyiko, byose bikaba byatera urupfu cyane bitewe n’ingano yinjiye mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa