skol
fortebet

Muri Uganda inka zirimo n’iza Perezida Museveni zigiye guhabwa ibyangobwa by’amavuko

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ubu mu gihugu cya Uganda Guverinoma yamaze gutangaza ko igiye gutangira kwandika inka n’aborozi bari muri icyo gihugu ndetse no gutanga ibyangombwa by’amavuko ku nka kugira ngo bamenye inkomoko y’umusaruro wazo.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Vincent Ssempijja kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko izo ngamba nshya zijyanye n’ibyo basabwa iyo bajyanye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko y’i Burayi.

Ssempijja yavuze ko basabwa kwerekana inkomoko y’ibicuruzwa bajyanye kugira ngo babashe kumenya aho byaturutse igihe hari ibigaragayemo ikibazo.

Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bazahabwa nimero ku buryo niharamuka hagize ikibazo kigaragara ku musaruro wabo, bazakurikirana bamenye aho cyaturutse.”

Yavuze ko impamvu bashaka no gutanga ibyangombwa by’amavuko ku matungo yo muri icyo gihugu, ari uko amasoko bafite hanze y’igihugu abasaba kubagemurira inka zifite amezi hagati ya 15 na 24.

Ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Uganda kuko butunze abasaga 70 % by’abaturage b’icyo gihugu, bukagira uruhare rwa 25 % ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Abenshi bavuga inka za Museveni kubera ko afite Ubushyo hirya no hino mu gihugu cye , yewe Inka ze zitanga umukamo uri hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa