skol
fortebet

Musenyeri Simon Ntamwana ashobora gutuma Perezida mushya w’u Burundi ahindura amateka

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Amakuru yizewe aturuka mu Burundi , mu murwa mukuru wa politike w’u Burundi yemeza ko Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Simon Ntamwana afite uruhare rukomeye mu miyoborere y’ iki gihugu ku buryo inama yose yagira Perezida Evaritse Ndayishimiye ashobora kuyiha agaciro.
Ku ruhande rumwe, abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bemeza ko Musenyeri Ntamwana ari umugabo ufite ijambo kandi utavugirwamo ndetse akaba akurikiranira hafi ibikorwa bya politiki mu gihugu cye ndetse akaba ari (...)

Sponsored Ad

Amakuru yizewe aturuka mu Burundi , mu murwa mukuru wa politike w’u Burundi yemeza ko Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Simon Ntamwana afite uruhare rukomeye mu miyoborere y’ iki gihugu ku buryo inama yose yagira Perezida Evaritse Ndayishimiye ashobora kuyiha agaciro.

Ku ruhande rumwe, abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bemeza ko Musenyeri Ntamwana ari umugabo ufite ijambo kandi utavugirwamo ndetse akaba akurikiranira hafi ibikorwa bya politiki mu gihugu cye ndetse akaba ari inshuti n’ umujyanama wa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Gusa na none , igiteye amakenga ni uko mu gihe umugambi wo guhirika Perezida Nkuruziza wapfubaga muri 2015, Musenyeri Simon Ntamwana nawe ntabwo yifuzaga ko uyu nyakwigendera yongera kwiyamamaza manda ya 3 akaba ari naho yagize ati ” Sindumuja”ijambo ryakunze gukoreshwa n’ abarwanyaga CNDD/FDD.

Kuva icyo gihe muri 2015 ubwo habagaho imyigaragambyo ndetse n’ igitutu cya politiki , imikoranire hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya Pierre Nkurunziza yahise izamo agatotsi.

Mu gihe rero Musenyeri Ntamwana akomeje kugira ibitekerezo byiza by’ impinduramatwara ashingiye ku mahame ya demokrasi ndetse na Perezida Ndayishimiye akamwumvira nta kabuza ko impunzi zishobora gutaha ndetse hakabaho intambwe nziza mu bwiyunge n’ iterambere rirambye mu gihugu cyashegeshejwe n’ amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa