skol
fortebet

’Nahaye gasopo Putin mubuza kwiba amajwi’ Perezida Obama

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yatangaje ko yari yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin guhagarika ibikorwa byo kwinjirira amabanga ya Amerika ubwo baganiraga ku mabanga ya emails yashyizwe ahagaragara mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Obama yavuze ko nta byinshi byakozwe n’u Burusiya Putin atabizi, dore ko ngo mbere yari yamubwiye ko natabireka bishobora kuzamugiraho ingaruka.
BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Amerika yahise ishinja u (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yatangaje ko yari yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin guhagarika ibikorwa byo kwinjirira amabanga ya Amerika ubwo baganiraga ku mabanga ya emails yashyizwe ahagaragara mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Obama yavuze ko nta byinshi byakozwe n’u Burusiya Putin atabizi, dore ko ngo mbere yari yamubwiye ko natabireka bishobora kuzamugiraho ingaruka.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Amerika yahise ishinja u Burusiya kwivanga mu bikorwa by’ishyaka ry’aba- Démocrates.

Perezida Obama yasabye ko Amerika yakaza ingamba z’ubwirinzi, agira ati “Ibyo badukorera natwe nzi ko twabasha kubibakorera.”

Ibi byose Obama yabivugiye mu kiganiro cye cya nyuma n’abanyamakuru cyabaye ejo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita.

N’ubwo atavuze mu izina uwamusimbuye, Donald Trump, yavuze ko Aba-Républicains bananiwe gutahura ububisha bw’Abarusiya bwo kwivanga mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Putin yasabye Perezida Trump gufatanya mu rugamba rwo gukora iperereza ku bikorwa by’u Burusiya byo kwinjirira amabanga ya Amerika.


Umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yasobanuye ibirego bya Amerika nk’ibitaboneye
Muri iki cyumweru Donald Trump yanenze bikomeye inzego z’iperereza za Amerika zavuze ko u Burusiya bwamufashije gutsinda amatora, avuga ko ibyo nta shingiro bifite kandi ko hari politiki ibyihishe inyuma.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika, John Brennan, yabwiye abakozi bacyo ku wa 16 Ukuboza, ko bafinduye ko icyo u Burusiya bwari bugamije cyari ugufasha Trump gutsinda. U Burusiya byateye utwatsi ibirego bya Amerika ndetse bubyita ubushotoranyi gusa.

Umuvugizi wa Putin, Dmitry Sergeyevich Peskov yagize ati“ bakwiye guhagarika kuvuga ibi cyangwa bakagaragaza ibimenyetso simusiga.

Hillary Clinton avuga ko Putin asanzwe amufitiye urwango

Igisubizo cy’u Burusiya kije nyuma y’uko Clinton abugeretseho ugutsindwa kwe abushinja kumwinjirira mu mabanga.

Yabwiye abaterankunga b’ishyaka ry’Aba-Républicains ko Putin asanzwe amufitiye urwango rwaturutse ku kuba amushinja kwivanga mu matora y’abadepite mu myaka itanu ishize, ubwo Clinton yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanavuze ko ikindi cyamukomye mu nkokora ari ibaruwa Umuyobozi mukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, James Comey yatumye atakaza icyizere yari afitiwe mu Leta z’ingenzi.

FBI yanzuye ko Clinton yigize ntibindeba mu buryo bukabije mu mikoreshereze y’ubutumwa bwe bw’ibanga ubwo yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa