skol
fortebet

Nigeria: Abafite amaderedi n’ibishushanyo ku mubiri bari gufungwa na polisi

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria umukwabu ukomeye wo gufata no gufunga abasore bafite ibisage (deredi) na za ’tatouage’ ku mubiri aho polisi ibashinja ko bagaragara nk’abajura cyangwa abatekamitwe.

Sponsored Ad

BBC yatangaje ko abenshi mu bari gufatwa usanga ari urubyiruko rw’abasore bari mu bikorwa by’ubuhanzi basanzwe ari abarasita.

Kubera ibura ry’imirimo imenyerewe muri Nigeria, urubyiruko rwinshi ruri kujya muri muzika no gukina filimi, abenshi muri bo batereka ibisage bakanishushanyaho nk’ibibaranga mu mwuga wabo.

Umunyamakuru wa BBC,Sam Olukoya yavuze ko umutwe wa polisi witwa ’Police Special Anti-Robbery Squad’ ugendagenga muri Lagos hose ushakisha bene aba basore.

Uwitwa Jerry Sola usanzwe ari DJ yagize ati "Uwo munsi nari nicaye imbere y’ibiro byanjye mbona imodoka iraje, bavamo bareba cyane ’tatouage’ zanjye baravuga ngo ndi ’mu bantu bashaka’.Banyambuye ibyo nari mfite, banjugunya mu modoka, ngezemo nsanga abandi bafashe bose nabo bafite ’tatouage’, ibisage cyangwa byombi".

Abafashwe batanga ruswa kugira ngo barekurwe mbere yo gushinjwa ubujura.
Muri Nigeria ni akaga gakomeye gushinjwa ubujura. Uyu mutwe wa polisi washinjwe kenshi gukorera iyicarubozo cyangwa kwica ababukekwaho.

Olofin Ifedayo usanzwe utunganya muzika avuga ko nyuma yo gufungwa muri ubu buryo akaza kurekurwa byabaye ngombwa ko avanaho ibisage bye.

Yagize ati "Sinjye gusa, mfite n’izindi nshuti zanjye ziyogoshe ibisage kubera polisi. Tuba dufite ubwoba bw’ibyo bashaka kudukorera. Ibisage ubusanzwe si icyaha ariko babihinduye icyaha kibi".

Sola amaze kurekurwa nawe yahise avanaho ibisage bye. Ati "Ndababaye cyane kuko nabuze kimwe mu bindanga. Aho najyaga hose babona ibisage byanjye na ’tatouage’ bakavuga bati dore uriya ni umu-DJ".

Abahanzi bamwe bamaze gusohora indirimbo zamagana iki gikorwa cya polisi cyo gufunga abafite ibisage na ’tatouage’.

Bala Elkana umuvuguzi wa polisi i Lagos avuga ko hari abapolisi bamwe barimo gufata abantu batakoze ibyaha, ariko ko abapolisi babikora babahana.

Yagize ati "ntibikwiye ko hari umupolisi ubangamira umuntu ngo kuko afite ibisage cyangwa ’tatouage’, ntabwo twakwihanganira umupolisi ukora ibi".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa