skol
fortebet

Nshimiyimana Iddi wakiniraga Rayon Sports ari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Myugariro Iddi Nshimiyimana wakiniye ikipe ya Etincelles FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports ari nayo yakiniye bwa nyuma hano mu Rwanda, yeruye ku mugaragaro ko ari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yakiniye Rayon Sports kugeza mu 2014 ubwo yavunikiraga ivi mu myitozo iyi kipe yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali, birangira Rayon Sports imurekuye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2014/15.

Rayon Sports yari yarayigezemo muri 2012 avuye muri Etincelles yatangiriyemo umupira muri 2009.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Iddi Nshimiyimana ni bwo yatangiye kugaragara mu bikorwa bya politiki, nyuma aza kwerekeza mu Bubiligi aho kuri ubu asigaye yibera.

Amakuru avuga ko Iddi Nshimiyimana yagiye mu Bubiligi ari mu bakekwagaho gufasha Diane Rwigara kubona imikono ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora yo muri 2017. Icyo gihe, uyu Nshiyimimana Iddi ngo ari mu bagaragaje imikono babeshyera abantu ko bamusinyiye kandi bitarabayeho.

Muri iyi minsi Nshimiyimana akunze kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze asebya ubutegetsi buriho, ahanini avuga ko abayobozi bakuru b’igihugu bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Akunze kugaragaza kandi ko ashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda biganjemo abashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigaragara kandi kirenze ibyo, Iddi Nshimiyimana akaba akunze kwitabira imyigaragambyo yamagana u Rwanda.

Src@Bwiza

Ibitekerezo

  • Cyakoza,uyumutipe aribeshya,NDA muzi yize inyanza,muri coste.uyu namara muko ari kwishakira,amashuri koyari yaramunaniye,polilitike,aziko yakandiraho?yitekerezeho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa