skol
fortebet

Nyiramwiza waciwe akaboko agatemwa no mu mutwe yasobanuye iyicwarubozo rikorerwa Abanyarwanda bari muri Uganda

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 Leta y’u Rwanda yakiriye umunyarwandakazi witwa Nyiramwiza Pascaline ufite imyaka 25 wakorewe iyicarubozo agatemwa akaboko kagacika ndetse agatemwa no mu mutwe ubwo yari mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Nyiramwiza avuga ko yageze mu gihugu cya Uganda ahitwa Kasese mu mwaka wa 2016 ashakana n’umugande witwa Musinguzi Moses babyarana umwana umwe ubu ufite umwaka umwe.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 24 Ukuboza 2019 uyu mugabo we yaje gutaha yarakaye cyane atema uyu mugore we (Nyiramwiza Pascaline) amuca akaboko ndetse anamutema mu mutwe no mu gatuza. Nyiramwiza avuga ko umugabo we yamutemye amubwira ko ashatse yamwica nk’uko abandi Banyarwanda bari muri iki gihugu cya Uganda barimo kwicwa n’abanya-Uganda.

Yagize ati: “Hari mu ijoro rya tariki ya 24 Ukuboza rishyira tariki ya 25 nari niriranywe n’umugabo wanjye aho twari twatembereye ariko njye kuko nari mfite umwana muto nabonye bwije ndataha. Umugabo yaje gutaha ari nijoro yarakaye atongana cyane antemesha umuhoro anca akaboko akandi aragakomeretsa ndetse anantema mu mutwe no mu gatuza.”

Nyiramwiza akomeza avuga ko amaze gukorerwa iryo yicarubozo yatabaje abaturanyi ndetse n’abayobozi baramwihorera, akomeza avuga ko atari we munyarwanda wenyine ukorerwa iyicarubozo muri iki gihugu cya Uganda kuko buri munyarwanda washakanye n’umunya-Uganda akorerwa iyicarubozo Leta ya Uganda ntigire icyo ikora.

Ati: “Umugabo wanjye akimara kuntema natabaje inzego z’ubuyobozi muri Leta ya Uganda ndetse n’abaturanyi baranyihorera ntibagira icyo bamfasha yaba ubutabera cyangwa ubuvuzi. Sinjye jyenyine kuko umunyarwanda wese uri muri kiriya gihugu washakanye n’umunya-Uganda ahohoterwa n’uwo bashakanye (w’umunya-Uganda) Leta ntigire icyo ikora.”

Nyiramwiza avuga ko amaze kubona ko nta kivurira afite muri kiriya gihugu (nta muntu umwitayeho) kandi akomeza kuremba kubera ibikomere, yashatse ukuntu yava muri kiriya gihugu agaruka mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 nibwo yageze mu Rwanda ahingukira mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi. Arashimira Leta y’u Rwanda uburyo yamwakiriye akimara kugera mu Rwanda, akitabwaho ubu akaba arimo guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Byumba.

Yagize ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda uko yanyakiriye, nkimara kugera mu Rwanda abayobozi batandukanye baje kundeba basanga meze nabi babanza kunjyana mu kigo nderabuzima cya Rubaya, mpageze bahita batumiza ingobyi y’abarwayi (Ambulance) iza kuntwara ku bitaro bikuru bya Byumba aho ndimo kwitabwaho n’abaganga.”

Ni kenshi Abanyarwanda bava mu gihugu cya Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo nyamara Leta y’iki gihugu ntigire icyo ibikoraho. Nyiramwiza yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kuko umunyarwanda wese uriyo atishimiwe.

INKURU ya Kigalitoday

Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane kubera ko akiri muto.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa