skol
fortebet

Nyuma y’igihe gito afunguwe yasubiye igitaraganya kuri gereza kwaka ubufasha bitewe n’ubuzima butoroshye yasanze hanze

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo wahoze ari umugororwa muri gereza ya Awutu, nyuma y’iminsi micye afunguwe, yasubiye igitaraganya kuri iyo gereza yari yarafungiwemo kwaka ubufasha abitewe n’ubuzima butoroshye yasanze hanze.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 70 uzwi ku mazina ya Charles Boamah Domfeh, yatangaje ko yasanze ubuzima hanze ya gereza bukomeye cyane ariyo mpamvu yagarutse kuri gereza ya Awutu ngo imufashe.

Ubwo yaganiraga na televiziyo ikorerera kuri YouTube yitwa Accra-based Crime Check TV, yagize ati:“Ubuzima ntibwambere bwiza namba kuva nava muri gereza. Ubuzima hanze ya gereza burakomeye.”

Nno nubwo umugore yamboneraga ibyo kurya, ngo nabyo ntibyabonekaga buri munsi kubera ko batabana hamwe, kandi ngo niwe wita ku bana bose babyaranye, urumva ko kubona ibibatunga bitari byoroshye, akumva rero atagishaka gukomeza kumugora.

Domfeh yasobanuriye iyi televiziyo ko impamvu imwe rukumbi yatumye agaruka kuri gereza yahozemo, ari gusaba ubufasha abayobozi ba gereza, ati:

“Nagarutse hano kubera ko niho honyine numvaga nahabwa ubufasha, Nitegereje ubuzima bubi nari ntangiye guhura nabwo mbona ko inzira nziza yo kubuvamo ari ugusibira kuri gereza nkabasaba ubufasha.”

Abajijwe ku cyari cyaratumye afungwa, Domfeh yavuze ko yabeshewe ibyaha nuko niko gutabwa muri yombi na Polisi. Yagize ati:

“Nagiranye amakirimbirane n’umupangayi aho nabaga, nuko uwo mupangayi ambeshyera ko hari ibyo namukoreye kandi ntabyo nakoze ,biza kurangira bamfunze.”

Muri icyo kiganiro yagiranye na Crime Check TV, yaje kugira amahirwe yo kuboneramo ubufasha bw’amafaranga igihumbi akoreshwa mu gihugu cya Ghana, ni ukuvuga angana n’amanyarwanda ibihumbi (166,309), abuhawe n’umwe mu bakirisitu ba Paradise Center ngo agende ayashore mu bikorwa by’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa