skol
fortebet

Nyuma y’uko umugabo aguye imbere ya Bank agapfa,ubu ubwoba ni bwose muri Mombasa

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

skol

Abatuye Mombasa CBD baguye mu kantu nyuma yuko umugabo aguye agapfira hanze ya banki, nyuma yuko uyu mugabo w’imyaka 71 amenyesheje abashinzwe umutekano kuri iyo banki ko afite ikibazo cyo guhumeka.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Mombasa, Eliud Arumba yagize ati: “Twamenyeshejwe urupfu rutunguranye rw’uyu mugabo n’abayobozi ba banki maze tubonana n’abaganga bahageze bajyana umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru by’Intara ya Coast.”

Icyakora, yanze gutangaza umwirondoro w’uyu mugabo kugeza igihe umuryango we uzamenyesherezwa ibyabaye.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa umurambo ubonetse uryamye hanze y’amarembo y’ibitaro bikuru by’intara ya Coast.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yangiwe kugera ku kigo nderabuzima, yamaganwe n’umuyobozi w’intara ya Mombasa ushinzwe Ubuzima, Hazel Koitaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa