skol
fortebet

Nyuma yo kubagwa amaso akabona isura y’umugore bashakanye umugabo yahise yaka gatanya

Yanditswe: Monday 20, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo uatatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso yari afite ikibazo cyo kutabona, bigatuma abona isura y’umugore we yita ko ari mubi akabona adakwiye gukomezanya nawe.

Sponsored Ad

Ubusanzwe uyu mugore we witwa Cynthia, ibi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo we ari gushaka ko batandukana, kandi we yaremeye gushyingiranwa nawe ari impumyi.

Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo.

Yagize ati: “Nashakanaye n’uyu mugabo kuko mukunda, nta mukurikiyeho amafaranga. Ntidukize ariko nanone ibyo dufite biraduhagije. Ababyeyi be baranyinginze ngo tubane nanjye ndabyemera kandi ndamukunda. Nyuma y’imyaka ibiri tubana, nashatse amafaranga ngo bazamubage, yongere abone. Baramubaze birakunda kandi amafaranga nakoresheje ni ideni nafashe.”

Akomeza agira ati: “Nyuma y’icyumweru kimwe abona, yatangiye kutarara mu rugo. Bambwiye ko hari umugore bari gukururana. Nanze guhita mbyizera, ahubwo nategereje ko azampa impamvu yatumye adataha. Ubwo yazaga mu rugo, namubwiye inkuru y’ubuzima bwacu; ukonamukunze ntacyo ari cyo.”

Ngo umugabo yaramusubije ati:”Urukundo ni impumyi koko! Kubera ko ntabashaka kubona ni yo mpamvu nashakanye n’umugore mubi. Ubu mbasha kubona abandi bagore beza.”

Uyu mugore asaba inama akavuga ko ashobora gufata icyemezo cyo kumusubiza uko yari ameze mbere. Uyu mugore avuga ko ashobora gusuka mu maso y’umugabo we aside.

Ibitekerezo

  • 😂😂😂 Nguvura umuntu amaso akayagukanurira

    Erega nubwo muturyarya turabiziko ntahuriro ryacu namwe

    Erega nubwo muturyarya turabiziko ntahuriro ryacu namwe

    Erega nubwo muturyarya turabiziko ntahuriro ryacu namwe

    Aba nibabantu bavuga ngo bibagirwa vuba.Akize akaboba cash yamuta pe

    Umvarwise uzakore ikikurimwo KBS

    Nukuri Uyo Mugore Arababaye Kuk Yaritanze Aguzanya Yukuvuza Umugabo we Umugabo Agahembo Nukumubonako Ari mubi Rye Mbarire Umugabo Ati"ubwiza Ntabwo Buri Kwisura Buba Kumutima"mbe Weho Ko Yagukunze Urimpumyi?Ubu Yakize Niho Yabonye Ububibwe Yosubira Guhuma Yovyifamwo Ute?Nyabuna Nakunde Umugore We Uwo Abona Ko Arimwiza Kwisura Ashobora Kuzamukorera Ikibi Akazicuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa