skol
fortebet

Nyuma yo kuvuga ko ibyishimo by’imibonano bituruka ku Mana,Papa Francis yeruye asaba ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa uburenganzira bakemererwa gusezerana

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yeruye asaba ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bakemerwa imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

Ibi Papa Francis yabivuze mu gihe Kiliziya Gatolika yagiye yumvikana kenshi yamagana ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Ni amagambo Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru yitwa ‘Francesco’ yagiye hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira. Muri iyi filimi uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yumvikanye avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

Ati “Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ryo gushyingiranwa imbere y’amategeko. Muri ubwo buryo bazaba (abaryamana bahuje ibitsina) bakingiwe n’amategeko, ndabishyigikiye.”

Nubwo bitumvikana abivuga muri iyi filimi, uwayoboye ikorwa ryayo Evgeny Afineevsky, avuga ko Papa Francis yamubwiye ko abaryamana bahuje ibitsina b’Abagatolika ari abana b’Imana ko badakwiye guhezwa mu idini.

Papa Francis atangaje ibi mu gihe amadini menshi ku Isi arimo na Kiliziya Gatolika atemera ishyingirwa ry’abahuje ibitsina. Mu 2003 ubwo Kiliziya Gatolika yari iyobowe na Papa Yohani Pawulo II nibwo yasohoye inyandiko igira icyo ivuga ku gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina.

Muri iyi nyandiko Kiliziya Gatolika yavuze ko “Inyigisho za Kiliziya zigisha kubaha abaryamana bahuje ibitsina zidashobora kuganisha na gato ku kwemera imyitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa kwemera ishyingiranwa ryabo.”

Papa Francis kandi aherutse gutangaza ko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana, ibintu byakuruye impaka nyinshi kuko bisa n’ibidahamanya n’inyigisho z’amadini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa