skol
fortebet

OMS yatanze impuruza ku cyorezo cya Ebola muri RDC

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ubu noneho indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ari "ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa giteye impungenge isi".

Sponsored Ad

Aya magambo ya OMS ashobora gutuma ibihugu bikize by’ibiterankunga birushaho gutanga imfashanyo y’amafaranga mu guhangana n’iyi ndwara.

Ariko OMS yirinze kuvuga ko imipaka ikwiye gufungwa, ivuga ko ibyago byuko iyi ndwara yarenga akarere irimo kuri ubu bitari ku kigero cyo hejuru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatatu i Genève mu Busuwisi ku cyicaro cya OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ko "igihe kigeze ko isi ihagurukira [Ebola]".

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge wakiriye neza icyo cyemezo cya OMS.

Mu itangazo Croix-Rouge yasohoye, yavuze ko "nubwo ntacyo bihindura ku bayirwaye aho bari cyangwa abafasha mu guhangana nayo, dufite icyizere ko amahanga azahagurukira aka kaga uko bikwiye".

Iyi Ebola yadutse muri Kongo ku nshuro ya 10, imaze guhitana abantu barenga 1600.

Muri iki cyumweru yagaragaye no mu mujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenga miliyoni imwe.

Iki cyemezo cya OMS cyuko Ebola ari "ikibazo cy’ubuzima giteye impungenge isi" ni yo mpuruza ikomeye cyane OMS ishobora gutanga.

Mbere yaho, OMS ikaba yari yaratanze impuruza nk’iyo inshuro enye gusa mu mateka yayo.

Muri izo nshuro enye zindi zibanza OMS yatanze impuruza nk’iyo, harimo no mu gihe icyorezo cya Ebola cyibasiraga ibice bimwe by’uburengerazuba bw’Afurika kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu wa 2016, kigahitana abantu barenga 11,000.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa