skol
fortebet

Papa Francis yahaye umugore umwanya ukomeye mu mateka ya Vatican

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagize umugore witwa Dr. Francesca Di Giovanni umunyamabanga mu by’ububanyi n’amahanga aho azaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’imibanire n’ibindi bihugu.

Sponsored Ad

Dr. Di Giovanni wavukiye i Parelmo mu 1953 nk’uko Vatican News ibitangaza, yari amaze imyaka 27 akora mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga.

Uyu watowe yatangarije Vatican News na L’Osservatore Romano ko yatunguwe n’umwanya yahawe.

Ati: “Yego rwose natunguwe cyane! Twamaze igihe dutekereza uko twakongera imbaraga muri uru rwego. Ni igice cyo kwitonderwa. Gusa sinigeze niyumvisha ko Papa yampa izi nshingano.”

Uyu mugore avuga ko azakora cyane ngo atazatenguha Papa Francis wamugiriye icyizere. Ibi ngo biterwa n’uko atazaba akora wenyine.

Uyu mugore ahawe uyu mwanya wari usanzwe ufitwe na Mgr Mirosław Wachowski, bakaba bazakorana bombi.

Ni ubwa mbere umugore atorewe gukora izi nshingano i Vatican.

Ibitekerezo

  • Wa mugani uyu papa ntabwo asanzwe.Nawe arashaka uburinganire.Ariko se azashobora gukuraho ibyemezo byafashwe na Conciles nyamara binyuranye na bibiliya?Nubwo nange ndi umugatulika,hari byinshi ntajya nemera.Ikiza kugeza ubu nemera kuli Gatolika,nuko batari bashyiraho abapadiri b’abagore nko mu yandi madini afite pastors b’abagore.Kereka ahari mu bayehova.Rwose iyo usomye muli bibiliya,usanga imana ibuza abagore kuyobora amadini n’insengero.Ariko kubera gushaka ifaranga,abantu basigaye bagoreka bible.Nabyo ni icyaha nk’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa