skol
fortebet

Papa Francis yahinduye ibanga ry’ubupapa kubera gusambanya abana

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yakoze impinduka mu buryo iri dini ryitwara mu bibazo byo gusambanya abana, avanaho ku itegeko ’ry’ibanga ry’ubupapa’.

Sponsored Ad

Inyandiko nshya Vatican yasohoye ivanaho ibyategeka kugira ibanga ihohoterwa cyangwa kuvuga ko barikorewe.

Abategeka kiliziya gatolika bari basabye ko iyi ngingo ivanwaho mu nama nkuru ya Vatican mu kwezi kwa kabiri.

Papa yatangaje ko ubu amakuru ajyanye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina azajya akurikiranwa "mu mutekano, mu kuri n’ibanga".

Yategetse ko abategetsi muri kiliziya bakurikiza amategeko y’ibihugu bagenderaho muri ibi bibazo, bagafasha inzego z’ubutabera z’ibihugu gukora iperereza ku birego nk’ibyo.

Papa Francis yahinduye kandi uko kiliziya yifataga amashusho y’urukozasoni arimo abana, abivana ku myaka 14 kumanura ategeka ko biba kuva ku myaka 18 kumanura.

Ibanga ry’ubupapa ni itegeko ryo kugira ibanga mu kurengera amakuru akomeye agendanye n’ubutegetsi bwa kiliziya, nk’uko za guverinoma cyangwa kompanyi zigira "inyandiko/amakuru y’ibanga".

Kuri uyu munsi yujujeho imyaka 83, Papa Francis yasubije ikifuzo cya benshi ku bijyanye n’uburyo kiliziya yita ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya bana.

Mu bihe bishize, Kiliziya gatolika yanengwaga kugirira ibanga abantu bayo bakekwaho ibi bikorwa yishingikirije ibanga ry’ubupapa.

Kumena ibanga ry’ubupapa byahanishwaga kuvanwa muri kiliziya, byatumaga abategetsi bayo n’abihaye Imana ntacyo babwira inzego z’ubutegetsi zisanzwe mu iperereza ku byaha nk’ibi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa