skol
fortebet

Papa Francis yasengeye ku rwibutso rw’abazize ibitero by’igisasu kirimbuzi

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ruzinduko yagiriye i Nagasaki mu Buyapani muri weekend, umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yasabye akomeje ko intwaro kirimbuzi zirandurwa ku isi.

Sponsored Ad

Mu ntambara ya kabiri y’isi mu 1945 abantu bagera ku 74,000 bishwe n’igisasu Amerika yarashe ku mujyi wa Nagasaki.

Papa Francis yavuze ko "amabi ateye ubwoba" ashimangira ko nta na rimwe ibi bisasu bishobora guhinduka igisubizo.

Abantu babiri barokotse iki gitero, ubu bari mu myaka 80, bahaye Papa Francis indabo muri uru ruzinduko rwa kabiri agiriye mu Buyapani.

Abantu amagana bari baje i Nagasaki kumva ubutumwa bwa Papa.

Mu ijambo yahavugiye, uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi, yamaganye ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ati: "Aha hantu hatuma tubona neza ububabare twebwe abantu dushobora guteza abandi".

Papa Francis yavuze ko amahoro adashoboka mu gihe abantu bakomeje gutinya ko abandi babarimbura.

Yamaganye cyane kuba hari ibihugu bishora amafaranga menshi cyane mu gukora intwaro kirimbuzi zo kumara abantu.

Izi ntwaro ziri hehe?

Ibihugu bitanu ku isi nibyo bihugu bifite intwaro kirimbuzi; Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubufaransa n’Ubwongereza.

Ibindi bihugu bifite ubushobozi bwo gutunga izo ntwaro ndetse byazigerageje ni; Ubuhindi, Pakistan na Korea ya Ruguru.

Israel nayo bivugwa ko ifite izi ntwaro ariko ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.

Ibi bihugu byose hamwe bifite intwaro kirimbuzi zibarirwa ku 14,000, inyinshi muri zo zitunzwe na Amerika n’Uburusiya, buri kimwe gifite nibura intwaro 4,000.

Ibi bihugu byombi biri kimwe gifite nibura intwaro kirimbuzi 1,800 ziteguye kuba zaraswa umwanya uwo ariwo wose.

Ibitekerezo

  • Yaba Paapa,yaba UN,nta numwe wazana amahoro ku isi.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa