skol
fortebet

Papa Francis yatangaje ko agiye koza ibirenge imfungwa zakoze amahano

Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Francis yatangaje ko agiye kuzakora umuhango wo koza ibirenge imfungwa 12 zakoze ibyaha bikomeye ku I taliki ya 29 werurwe uyu mwaka mu rwego rwo kwerekana ubushake bwa kiliziya Gatolika bwo gufasha abandi.
Papa niwe wazanye uyu muhango wo koza imfungwa ibirenge
Uyu muhango wigeze gukorwa na Yesu ubwo yari hafi kwicwa,ugiye kwiganwa na Papa aho yiteguye kwerekeza muri gereza nkuru yitwa Regina Coeli yo mu Butaliyani aho azakarabya ibirenge (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Francis yatangaje ko agiye kuzakora umuhango wo koza ibirenge imfungwa 12 zakoze ibyaha bikomeye ku I taliki ya 29 werurwe uyu mwaka mu rwego rwo kwerekana ubushake bwa kiliziya Gatolika bwo gufasha abandi.

Papa niwe wazanye uyu muhango wo koza imfungwa ibirenge

Uyu muhango wigeze gukorwa na Yesu ubwo yari hafi kwicwa,ugiye kwiganwa na Papa aho yiteguye kwerekeza muri gereza nkuru yitwa Regina Coeli yo mu Butaliyani aho azakarabya ibirenge abicanyi ruharwa bayifungiyemo ndetse akaganira nabo mu cyumweru cyahariwe ubutungane.

Vatikani yatangaje ko uyu muyobozi wa kiliziya gatolika azasura imfungwa zo muri iyi gereza kugeza no kubafungiwe ibyaha by’ubusambanyi burenze.

Papa Francis watangiye uyu muhango mu mwaka wa 2013 ubwo yozaga ibirenge by’abana bakoze ibyaha ndetse akabisoma, yatangaje ko uyu muhango agomba kuwukora kugira ngo agaragaze ko kiliziya gatolika igomba gufasha abandi.

Papa aheruka gukora uyu muhango mu mwaka wa 2015 aho yogeje ibirenge by’imfungwa zitandukanye zarimo n’abagore b’abirabura bakoze ibyaha bikomeye.

Ibitekerezo

  • Paapa arashaka kwigana YESU igihe yozaga intumwa ze 12.Byari uburyo bwo kubereka ko nabo bagomba kwicisha bugufi.
    Umuntu yakwibaza niba koko na Paapa yicisha bugufi.Dore impamvu 3 zerekana ko Paapa aticisha bugufi.Burya Paapa,bisobanura "Data".Nyamara muli Matayo 23:9,Yesu yatubujije kugira umuntu twita Data mu rwego rw’idini,kuko Data ari imana gusa.Paapa,yiyita "Nyirubutungane".Nyamara imana ivuga ko mu isi "nta ntungane" ibaho nkuko dusoma muli umubwiriza 7,umurongo wa 20.Indi mpamvu,nuko Paapa yiha kugira abantu abatagatifu,nyamara nawe atari umutagatifu.Imana yonyine,niyo ifite uburenganzira bwo kutugira abatagatifu.Ibi byose byerekana ko Paapa aticisha bugufi.Biriya byo koza abanyururu,ni ugushaka ko abantu bamubona gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa