skol
fortebet

Pasiteri ari gukorwaho iperereza kubera amavuta yakoze yemeza ko umuntu uyisize adashobora kwandura Coronavirus

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri ukomoka.mu hihugu cya Kenya uba mu Bwongereza ari gukorwaho iperereza kubera amavuta yakoze yemeza ko umuntu uyisize adashobora kwandura coronavirus.

Sponsored Ad

Icupa rimwe ririmo ariya mavuta arigurisha ama Euro 91(£91), ni ukuvuga amashilingi 10 000.

Pasiteri avuga ko uwisize aya mavuta nta coronvirus imwegera, Pasiteri ufunzwe asanzwe afite urusengero yise Bishop Climate Church.

Aherutse gutangaza kuri facebook ko Imana yamusabye gukora amavuta azajya afasha abayoboke be kutandura coronavirus.

Yaranditse ati: “ Izere ko ushobora kutandura coronavirus binyuze mu kwisiga amavuta Imana yansabye kubakorera, aya mavuta nkaba narayise Divine Plague Protection Oil.”

Pasiteri Irungu Wiseman uhagarariye uru rusengero akaba ari nawe Polisi yo mu Bwongereza iri gukurikirana avuga ko ariya mavuta arinda kwandura COVID-19 kandi nta ngaruka ateza uyisize.

Avuga ko uriya muti awizera kuko ngo hari ikindi gihe wakoze kandi yizeye ko uzakomeza gukora.

Ubugenzacyaha mu gace ka Southwark aho Pasiteri Irungu akorera buvuga ko bwatangije iperereza kuri we kugira ngo bushakisha ibimenyetso bigize icyaha cy’ubutekamutwe bumukurikiranyeho.

Buvuga ko bidakwiye ko abantu buririra ku bwoba buri muri bagenzi babo kubera coronavirus kugira ngo babatwarire ibyabo.

Ibitekerezo

  • Ariko na Pastors bo mu Rwanda benshi bavuga ko basengera abantu bagakira.Cyangwa bakabeshya ko Imana “yaberetse”.Ikizabakubwira nuko iteka baba bagusha ku ifaranga.Bakabeshya abantu ko babasengera bagakira Inyatsi,Umwaku,etc…Impamvu bagira abayoboke benshi,nuko bibwira ko nibabaha Icyacumi,bazabasengera bagakira vuba,bakabona visas zo kujya hanze,etc…Ariko byose nyine biba ari imitwe.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba gushishoza,aho gupfa kujya mu madini yose,tubyita ngo “byose ni ugusenga”.Imana idusaba “gusohoka” mu madini y’ikinyoma kandi niyo menshi cyane.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku munsi w’Imperuka.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko idini (cyangwa INZIRA) ijyana abantu ku buzima bw’iteka irimo abantu bake cyane,kubera ko gukurikiza amahame y’Imana binanira benshi,bakiyita Abakristu kandi ataribo.Uyu urimo kubeshya ko afite umuti wa Coronavirus nawe ni imitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa