skol
fortebet

Pasiteri Mboro yavuze ku ihishurirwa ry’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Paseka Motsoeneng wamenyekanye ku izina rya Pasiteri Mboro yavuze ko mu mwaka wa 2019 Imana yari yaramubwiye ko muri uyu mwaka wa 2020 hazaba icyorezo cya coronavirus.

Sponsored Ad

Pasiteri Mboro agira icyo avuga kuri iki cyorezo Covid-19, ubwo yari ari kuri Radio Kasie 97.1 fm yanenze bikomeye abapasiteri bemeye gufunga insengero zabo, yongeraho ko we inyigisho ze zigomba gukomeza ariko bigakorwa mu buryo butashyira abantu mu kaga.

Mboro Times, nkuko yiyita ku rukuta rwe rwa facebook, yasangije amashusho abamukurikira yerekana umwe mu bayobozi b’idini yambaye imyenda y’ubwirinzi n’uturinda biganza igihe yariari kugaga kuri iki cyorezo cya Covid-19.

Mboro yavuze ko ibyo kumenya ko uyu mwaka hari kuzaba iki cyorezo, yabimenye mu mwaka ushize wa 2019 nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi buturutse ku Mana, akomeza avuga ko Imana yamuhishuriye ko icyo cyorezo cyizatwara ubuzima bw’ibihumbi by’abantu ndetse n’ubukungu bw’ibihugu byinshi bugasubira hasi ku buryo bugaragara.

Pasiteri Mboro atitaye ku bukana bw’iki cyorezo cyazengereje Isi yose, yanenze bikomeye abayobozi b’amadini bemeye gufunga insengero zabo. Mu magambo yaherekeje amashusho yeretse abantu, yagize ari:

“Biteye isoni n’agahinda kubona insengero zose zifungwa, nkuko Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo Mogoeng Mogoeng yabitegetse. Insengero zigomba gukomeza kwigisha ibyo zigishaga.”

Mboro yakomeje avuga ko insengero zakomeza gukora uko bisanzwe, hagafatwa ingamba zuko abayoboke bazo bakwirinda ariko abantu bagakomeza gusenga.

Ku giti cye yavuze ko atakwemerera abantu barenga ijana guhurira mu rusengero rumwe ku gihe kimwe kandi ko hagati y’umuntu umwe n’undi mu gihe bicaye bagomba gutandukanwa nibura na metero imwe.

Yagize ati:” Tugomba buri gihe kujya twibuka uko Dawidi yatsinze Goriyati mu buryo abantu benshi babonaga ko budashoboka. Natwe rero tugomba gutsinda iki cyorezo mu gihe dushyize hamwe tukaba umwe dukoresheje insengero zacu.”

Nyuma yo kwerekana ayo mashusho, pasiteri Mboro n’itsinda bari kumwe bateye imiti yica udukoko mu rusengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa