skol
fortebet

Pasiteri Muwanguzi yatawe muri yombi nyuma yo kwakira mu rusengero Bobi Wine

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda, Umushumba w’urusengero rwitwa True Worship Centre, Pasiteri Andrew Muwanguzi yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha inama itemewe.

Sponsored Ad

Pasiteri Andrew Muwanguzi akimara gufatwa yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jinja aho yamaze isaha imwe nyuma aza kwimurirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuli.

Mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka ushize wa 2019, uyu mushumba yakiriye umukuru w’ishyaka People’s Power Movement, Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine mu rusengero rwe True Worship Centre ruri muri aka gace ka Kamuli.

Uyu muvugabutumwa yafashwe nyuma yo kuva mu kiganiro kigaragara kuri Televiziyo ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jinja mbere y’uko ajyanwa ku ya Kamuli.

Mu byaha Muwanguzi ashinjwa harimo muri Werurwe 2019, kwakira iwe mu gace kitwa Bukikimbo, abayobozi b’amatorero, abanyapolitiki n’abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu atabimenyesheje Polisi y’iki gihugu.

Pasiteri Andrew Muwanguzi akaba yabwiye itangazamakuru ko ifungwa rye ritamutunguye ku kuba Bobi Wine yaramusuye atabimenyesheje Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu gace k’Amajyaruguru ya Busoga Michael Kasadha yavuze ko Muwanguzi akurikiranyweho gukoresha inama atabimenyesheje Polisi nk’uko biteganywa n’amategeko y’iki gihugu agenga rubanda, aho yagize ati:“Iperereza rirakomeje icyarivuyemo kizatangazwa kuwa Mbere.” Busoga Michael Kasadha

Nyuma ya Lt Gen Henry Tumukunde, abatavuga rumwe na Leta ya Uganda n’abakorana na bo bakomeje gufatwa no gukorwaho iperereza mu gihe iki gihugu kitegura amatora muri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa