skol
fortebet

Pasiteri yishe umukirisitu ari kumusengera mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gace ka Baruwa kari mu Mujyi wa Lagos (Nigeria), umupasiteri wasengeraga umukirisito ngo imyuka mibi imuvemo, yamutwitse akoresheje lisansi arashya arakongoka .

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri utatangajwe amazina yatwitswe umuyoboke we biturutse ku kwibeshya kwabayeho, amumenaho lisansi azi ko ari amazi. Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuze muri uyu mujyi, Ibrahim Farinloye yavuze ko yamennye kuri uwo mukirisito lisansi bihita bihura n’umuriro wa buji yari icanye aho mu rusengero.

Yagize ati "Pasiteri yateruye ijerakani yuzuyemo lisansi, atekereza ko ari amazi".

Muri uru rusengero kandi ngo habayeho ubuyobe no ku bandi bakirisitu aho ngo mugenzi wabo wasengerwaga yafashwe n’iyi nkongi y’umuriro hamwe na Pasiteri n’ubwo we atapfuye, abandi batangira gusenga cyane biyumvisha ko ari ibitangaza bibaye.

Umuriro wagurumunaga ntibawubonaga nk’ugiye kubica ahubwo bo bibwiraga ko ari ibitangaza by’Imana. Ikinyamakuru Negronews gitangaza ko uyu muriro wangije byinshi muri uru rusengero ndetse unateza impagarara muri uyu mujyi wa Lagos.

Pasiteri utatangajwe amazina w’uru rusengero "église évangélique" na we yakuwe aho afite ibikomere by’ubushye ajyanwa kwitabwaho by’umwihariko mu bitaro bikuru by’uyu mujyi, mu gihe intama ye yahise ipfira aho yahiriye.

Ibitekerezo

  • Ariko rero,abantu bakwiye kujijuka mu bintu byerekeye imana.Ko twese Imana yaduhaye URURIMI,kuki abantu bajya kubwira Pastor ngo abasengere?Ubwo ni ubujiji butuma pastors barya amafaranga y’abayoboke.Nta na rimwe Yesu cyangwa Abigishwa be basabaga abantu amafaranga.Ndetse muli matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Abarya amafaranga y’abayoboke babo,ntabwo ari abakozi b’imana.Mujye mujijuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa