skol
fortebet

Perezida Buhari wa Nigeria yasubiye kwivuriza mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yasubiye mu gihugu cy’ u Bwongereza ajyanywe no kwivuza indwara itaramenyekana.
Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi nibwo uyu mukuru w’ igihugu yuriye indege yerekeza I Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza aho yari yavuye mu Werurwe uyu mwaka.
Perezida Buhari yagiye amaze kubonana n’ abana b’ abakobwa 87 bari mu bakobwa 276 bashimuswe n’ umutwe wa Boko Haram mu mwaka wa 2014. Kugarura aba bana bagasubira mu miryango yabo ni kimwe mu bibazo yavuze ko bimuraje (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yasubiye mu gihugu cy’ u Bwongereza ajyanywe no kwivuza indwara itaramenyekana.

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi nibwo uyu mukuru w’ igihugu yuriye indege yerekeza I Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza aho yari yavuye mu Werurwe uyu mwaka.

Perezida Buhari yagiye amaze kubonana n’ abana b’ abakobwa 87 bari mu bakobwa 276 bashimuswe n’ umutwe wa Boko Haram mu mwaka wa 2014. Kugarura aba bana bagasubira mu miryango yabo ni kimwe mu bibazo yavuze ko bimuraje ishinga ubwo yari akimarakuba Perezida wa Nigeria.

Umuvugizi wa Buhari, Femi Adesin yatangaje ko Buhari yasubiye kwivuriza mu gihugu cy’ u Bwongereza mu gihe hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko uyu mukuru w’ igihugu yaba arembye.

Perezida Buhari yari amaze igihe kingana n’ ukwezi kose atitabira inama y’ abagize guverinoma ndetse atanaboneka mu masengesho y’ idini ya Islam aba ku wa Gatanu wa buri cyumweru.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Buhari yafashe ikiruhuko cy’ uburwayi ajya kwivuriza mu Bwongereza aho yamaze amezi abiri akagaruka mu gihugu muri Werurwe uyu mwaka.

Uburwayi bwe ntabwo bwigeze butangazwa gusa amakuru yamenyekanye ni uko ubwo yaheruka mu Bwongereza abaganga bamwongereye amaraso.

Igihe azagarukira mu gihugu cye ntabwo cyatangajwe gusa ngo bizaterwa n’ igisubizo abaganga b’ I Londres bazamuha.

Perezida Buhari afite imyaka 74 y’ amavuko yatangiye kuyobora Nigeria mu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa