skol
fortebet

Donald Trump yabaye Perezida wa 3 utakarijwe icyizere n’abadepite mu mateka ya Amerika

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump yatakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko imuhamije ibyaha birimo kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine bigamije kumusaba gukora iperereza ku ba demokarate bahanganye muri politiki. Ibi bishobora gutuma yeguzwa.

Sponsored Ad

Donald Trump yabaye perezida wa gatatu utakarijwe icyizere n’Inteko y’abadepite mu mateka ya Amerika, urubanza rumutegereje muri Sena nirwo ruzagena niba aguma mu biro bye.

Abadepite batoye ku byaha bibiri aregwa birimo gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko.

Itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi abademokarate bose bamuhamije ibyaha, abarepubulikani bose nabo batora ko ari umwere.

Mu gihe iri tora ryabaga mu nteko, Perezida Trump yari mu bikorwa bihuje imbaga i Michigan.

Yabwiye abari aho ati: "Mu gihe turi guhanga imirimo turwanira Michigan, abahezanguni bo mu nteko bari kuribwa n’urwango n’umujinya, murabona ibyo barimo".

Ibiro bya perezida wa Amerika byasohoye itangazo rivuga ko "perezida yizeye neza ko azagirwa umwere n’urubanza rwa sena".

Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yabo (Saa cyenda n’igice z’iki gitondo mu Burundi no mu Rwanda) nibwo inteko yatoye.

Itora ku cyaha cya mbere cyo gukoresha nabi ubutegetsi ryatowe ku majwi 230 kuri 197, itora rya kabiri ku cyaha cyo kubangamira inteko ryatowe ku majwi 229 kuri 198.

Kweguzwa n’inteko bitumye perezidaTrump aba perezida wa gatatu wa Amerika bibayeho nyuma ya Andrew Johnson na Bill Clinton.Kweguzwa burundu bizashimangirwa cyangwa byangwe n’urubanza rwa Sena.

Abarepubulikani bo mu ishyaka rya Perezida Trump nibo biganje muri Sena, hari amahirwe macye ko azeguzwa akava mu biro bye mu rubanza n’itora ryabo.

Mu rubanza, abasenateri ba Amerika babanza kurahirira kuruca nk’abakemurampaka batabogamye.

Trump ashinjwa gushyira igitutu kuri Ukraine ngo ikore iperereza rizashyira icyasha kuri Joe Biden, umukandida w’abademokarate uhabwa amahirwe yo kuba yatsinda amatora ya perezida mu Ugushyingo umwaka utaha.

Perezida Trump yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko nta bimenyetso bifatika bibihamya.

Trump azava mu biro bye?

Jon Sopel umwanditsi mukuru wa BBC muri Amerika ya ruguru asesengura ibyabaye nk’igikorwa kiguma mu mateka ariko gifite icyo gisobanuye ku matora ya perezida wa Amerika mu mwaka utaha.

Ati: "Donald Trump azagirwa umwere. Ntabwo azasohorwa mu biro bye. Ariko se ni iki kizahinduka? Urebye Trump azajya mu bitabo by’amateka nk’ikintu kizakomeza kumubabaza.

Mu 2020? Nubwo iki gikorwa kitarangije ikizere cye mu matora y’icyo gihe, ariko kizagarukwaho cyane mu guhatanira manda ya kabiri. Tuzareba mu kwa 11 niba ibyo yahamijwe n’abadepite bifite ishingiro".

Uyu munsi wo kuwa gatatu muri Amerika waranzwe n’imyiyerekano ahanyuranye yo gushyigikira igikorwa cyo kweguza Trump n’abandi bamushyigikiye.

Muri Sena bizagenda bite?

Perezida Trump cyangwa abanyamategeko be ntibigeze bitaba iburanisha ry’inteko umutwe w’abadepite.

Muri Sena, biteganyijwe ko naho hazaba iburanisha ku byaha biregwa Trump nyuma yaryo hakabaho itora. Ntibiramenyekana niba uruhande rwa Trump ruzitaba iryo buranisha.

Sena ya Amerika igizwe n’abasenateri 100, babiri babiri bava muri buri leta 50 zigize Amerika. Sena ya Amerika iyobowe na visi perezida wa Amerika Mike Pence wo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Sena ya Amerika ubu igizwe n’abasenateri 53 b’abarepubulikani na 45 b’abademokarate. Babiri ni abasenateri bigenga.

Muri Sena, kugira ngo perezida wa Amerika yeguzwe bisaba ko 2/3 by’abayigize bamuhamya ibyo aregwa, batageze uwo mubare perezida aguma mu biro bye.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa