skol
fortebet

Perezida Erdogan wa Turkia yajugunye mu myanda ibaruwa yandikiwe na Trump

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko cyabwiwe ko Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yajugunye "mu myanda" (poubelle) ibaruwa ijyanye na Syria yandikiwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Muri iyo baruwa yo ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa cumi, yohererejwe nyuma yaho ingabo z’Amerika ziviriye muri Syria, Bwana Trump yabwiye Bwana Erdogan ati: "Wikwikomeza. Wiba umusazi!"

Abakozi bo mu biro bya Perezida wa Turukiya babwiye BBC ko iyo baruwa "yateshejwe agaciro yose uko yakabaye" na Bwana Erdogan.

Kuri uwo munsi iyo baruwa yamugezeho, Turukiya yatangiye kugaba ibitero bya gisirikare muri Syria ku barwanyi bayobowe n’aba-Kurdes.

Muri iyo baruwa, Perezida Trump agira ati:

"Reka tugirane amasezerano meza! Ntabwo wifuza kuzaryozwa kwica abantu ibihumbi, kandi ntabwo nanjye nshaka kuzaryozwa gusenya ubukungu bwa Turukiya - kandi nabikora".

Uzibukwa neza mu mateka nuramuka ibi ubikoze neza kandi mu buryo bwa kimuntu. Uzibukwa mu mateka igihe cyose nka shitani ibintu byiza nibitabaho".

Nk’igisubizo, abakozi bo mu biro bya Perezida wa Turukiya bagize bati: "Perezida Erdogan yabonye iyo baruwa, ayitesha agaciro yose uko yakabaye ayijugunya mu myanda".

Perezida Trump ari kotswa igitutu bikomeye kubera gukura ingabo muri Syria, bamwe bakavuga ko byahaye uruhushya Turukiya rwo kugaba ibitero bya gisirikare hakurya y’umupaka muri Syria.

Benshi mu bamunenga ni abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani.

Mu buryo budakunze kubaho, ejo ku wa gatatu abadepite 129 bo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani bifatanyije na bagenzi babo b’abademokarate mu nteko bamagana icyo gikorwa cyo kuhava ingabo.

Abo bagize inteko ishingamategeko y’Amerika banafashe umwanzuro uhuriweho usaba Perezida Erdogan guhagarika ako kanya ibitero bya gisirikare muri Syria ku barwanyi bayobowe n’aba-Kurdes.


Ibaruwa ya Trump yaciwe amazi na Erdogan

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa