skol
fortebet

Perezida Jammeh uherutse gutsindwa mu matora yasabiwe gukurikiranwa mu nkiko

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Gambia uherutse gutsindwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu agahita asimburwa kubutegetsi yatangije gusabirwa ko yazakurikiranwa ku byaha ashinjwa gukora mu gihe yari umuyobozi.
Byatangajwe n’umugore uzwi nk’impirimbanyi ya politiki muri Gambia, akaba n’umuyoboke ukomeye w’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe arwanya ubutegetsi bwa Jammeh yaje no kumutsinda mu cyumweru gishize, Fatoumata Jallow-Tambajang.
Fatoumata Jallow-Tambajang yatangarije the Guardian, ikinyamakuru cyandikirwa mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Gambia uherutse gutsindwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu agahita asimburwa kubutegetsi yatangije gusabirwa ko yazakurikiranwa ku byaha ashinjwa gukora mu gihe yari umuyobozi.

Byatangajwe n’umugore uzwi nk’impirimbanyi ya politiki muri Gambia, akaba n’umuyoboke ukomeye w’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe arwanya ubutegetsi bwa Jammeh yaje no kumutsinda mu cyumweru gishize, Fatoumata Jallow-Tambajang.

Fatoumata Jallow-Tambajang yatangarije the Guardian, ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza, ko kuba Jammeh afite ubudahangarwa bitazabuza ko akurikiranwa.

Ati “ Azakurikiranwa, ndabivuga mu mwaka umwe ariko ushobora no kutageraho. Ni uko njyewe mbibona. Bishobora no gufata amezi atatu kubera kuko dushaka gukora bwangu.”

Jallow-Tambajang yabwiye icyo kinyamakuru ko Jammeh yafungiwe amayira kubera ubwoba afitiwe.

Ati “ Ntabwo tumwizera, tumuretse, birashoboka ko yahunga igihugu, akajya hanze yacyo akaba yanashinga umutwe urwanya igihugu. Arabishoboye. Ntaho ashobora kujya. Tugiye kumubuza kuva mu gihugu. Turimo kubiganiraho. Yavuze ko ashaka kujya i Kanilai. Umunsi azatubwira ko ashaka kujya hanze ya Gambia, tuzamuhakanira. Ni inshingano za Perezida."

Jammeh amaze gutsindwa amatora mu cyumweru gishize yavuze ko ashaka kujya mu kiruhuko Kanilai, ni mu Majyepfo ya Gambia hafi y’umupaka wa Senegal aho yavukiye.

Jammeh yafashe ubutegetsi mu 1994 ahiritse ubwariho, ashinjwa gutegeka kimwe mu bihugu by’Afurika aho abatavuga rumwe na leta bagiye bafungwa, abandi bagahunga, mu gihe abandi bicwaga.

Ibyo ashinjwa byose arabihakana akavuga ko yateje imbere imibereho myiza y’Abanya-Gambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa