skol
fortebet

Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’ intebe mushya

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyize Bruno Tshibala, utavuga rumwe na Leta ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi.
Ibi Kabila yabikoze mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’impande zombi kuwa 31 Ukuboza 2016 agamije gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano yari agamije gushakira umuti, imvururu za politiki zaje nyuma y’aho manda ya kabiri ya Perezida (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyize Bruno Tshibala, utavuga rumwe na Leta ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi.

Ibi Kabila yabikoze mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’impande zombi kuwa 31 Ukuboza 2016 agamije gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano yari agamije gushakira umuti, imvururu za politiki zaje nyuma y’aho manda ya kabiri ya Perezida Kabila yarangiye kuwa 20 Ukuboza 2016 akanga kurekura ubutegetsi nkuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryabiteganyaga.

Icyo gihe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko idafite ubushobozi bwo kuyakorera ku gihe cyari cyagenwe, byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiza imyigaragambyo yanaguyemo abatari bake.

Tshibala w’imyaka 61 wirukanywe mu Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), riyobowe na Félix Tshisekedi; umuhungu wa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi; biteganijwe ko azayobora kugeza mu mpera z’uyu mwaka, ari nabwo amatora ya Perezida muri iki gihugu ateganyijwe.

Minisitiri w’Intebe mushya yashyizweho nyuma y’umunsi umwe uwari kuri uyu mwanya Samy Badibanga afashe icyemezo cyo kwegura, nyuma y’ijambo Kabila yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ashimangira ko nyuma y’amasaha 48 azashyiraho ugomba kumusimbura.

Samy Badibanga yari yarashyizweho na Perezida Kabila mu Ugushyingo 2016, asimbuye Augustin Matata Ponyo weguye hamwe na Guverinoma ye yose.

Kuva iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 71 cyabona ubwigenge mu 1960, ntabwo kirabamo ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.


Bruno Tshibala,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa