startimes

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 21 January 2020 Yasuwe: 1101

Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza mu nama yiga ku ishoramari rya Afurika n’u Bwongereza yagiranye ibiganiro n’igikomangomba William cyo muri icyo gihugu cyakiriye n’abandi banyacyubahiro batandukanye bitabiriye iyo nama.



Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2020 Perezida Kagame n’Igikomangoma William bagiranye ibiganiro.

Icyakora ntibigeze batangaza icyo aba banyacyubahiro bombi baganiriyeho.

Uyu William ni imfura y’Igikomangoma Charles cya Wales, giherutse guhura na Perezida Kagame muri Nyakanga baganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) akanizeza ko azitabira izabera i Kigali muri Kamena kugira ngo yirebere ibyiza by’u Rwanda.

Ibi byonyine umuntu ashobora kubiheraho yemeza ko bigamije imigendekere myiza ya CHOGM no gukomeza umubano dore ko na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas aherutse gutangaza ko nubwo bava mu muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, umubano w’ibihugu byombi utazigera uhungabana nubwo hari inkunga zabwo zageraga ku Rwanda zinyuze muri uwo muryango.

Ibyo kandi byashimangiwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa ubwo yagezaga impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane i Londres.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Igikomangoma William cyahuye n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo. William nawe ashaka kwitegurira guhagarara neza mu mirimo y’i Bwami mu gihe umuvandimwe we Igikomangoma Harry cyitegura kuva i Bwami cyerekeza mu buzima busanwe muri Canada.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifi idasanzwe ifite amenyo n’iminwa bimeze neza nk’iby’abantu yateje...

Kamere yaduhaye impano y’ibinyabuzima bitandukanye hirya no hino ku Isi, ari...
16 July 2020 Yasuwe: 1689 0

Hoteli zo mu Burundi zatangiye kugabanya abakozi bikanga Coronavirus

Mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’ Uburundi, amwe mu mahoteri...
15 July 2020 Yasuwe: 1616 0

Bobi Wine yongeye anenga uburyo buzakoreshwa mu kwiyamamariza umwanya...

Umuyobozi w’Ishyaka People Power Movement ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...
15 July 2020 Yasuwe: 529 0

Maj Joel Babumba umwe mu bayobozi bakuru muri CMI arimo guhigwa...

Umwe mu basirikare bakuru bakorera ubuyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare muri...
15 July 2020 Yasuwe: 1744 0

Uwigize Rambo ari guhigwa na polisi mu ishyamba ry’inzitane

Abapolisi bo mu gihugu cy’Ubudage, bashyigikiwe na Kajugujugu barimo guhiga...
14 July 2020 Yasuwe: 7301 0

Umunyamerikakazi wari umaze amezi 16 afungiwe muri hoteli yo muri Nigeriya...

Umugore w’umunya Amerika utatangajwe amazina, wari umaze amezi 15 afungiye...
14 July 2020 Yasuwe: 2553 0