skol
fortebet

Perezida Kaguta Yoweri Museveni yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rimaze kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Sponsored Ad

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, Bwana Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamarinda manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”.

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Naramuka yongeye gutorwa, uyu mugabo umaze imyaka 34 ku butegetsi azaba yemerewe gutegeka indi myaka itanu, yabishaka agahatanira indi kuko mu 2017 itegekoshinga ryavanyeho manda ntarengwa.

Nubwo andi mashyaka ataratangaza abazayaserukira mu matora, gusa byitezwe ko ushobora kuzahangana bikomeye na Museveni ari umunyamuziki n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Kubera coronavirus, leta ya Uganda yategetse ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kuba mu buryo busanzwe, abiyamamaza bagomba gukoresha amaradiyo na televiziyo gusa.

Mu gihe radiyo arizo benshi bageraho, ishyaka riri ku butegetsi rifite amahirwe, ugereranyije n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko radiyo nyinshi zifitwe n’abantu bo muri NRM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa