skol
fortebet

Perezida Macron yasangiye Noheli n’abasirikare b’Ubufaransa avuga akazi ingabo z’Ubufaransa zakoze muri Mali

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ingabo z’Ubufaransa zishe inyeshyamba 13 mu ntambara iri kuba mu gihugu cya Mali.

Sponsored Ad

Perezida Macron yatangaje ibi mu gihe yari mu rugendo muri Cote d’Ivoire, aho yatangaje ko ntacyo Ubufaransa butazokora kugira ngo buhashe abarwanyi bagendera ku byiyumviro bikaze by’idini rya Isilamu mu karere.

Ibyo bibaye nyuma y’igihe gito abasirikare b’Ubufaransa 13 baherutse kugwa mpanuka ya Kajugujugu muri Mali.

Ubufaransa bumaze kohereza abasirikare ba bwo ibihumbi n’ibihumbi mu gihugu cya Mali kuva mu mwaka wa 2013.

Ni inyuma y’aho izo nyeshyamba zigendera ku byiyumviro by’idini rya Isilamu bigaruriye ibice bitari bike by’uburengerazuba bw’iki gihugu.

Bafashijwe n’Ubufaransa, ingabo za Mali zashoboye kwigarurira uturere twose twari mu maboko y’izo nyeshyamba.

Ahagit aho, habandanya hibonekeza umutekano muke mu gihe n’ibihugu bibanyi navyo nyene vyandukiwe.

Mu gikorwa cyo guhasha izo nyeshamba cyiswe Opération Barkhane, Ubufaransa bwohereje abasirikare bagera ku 4500, mu rwego rwo gufasha ingabo z’ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Chad.

Perezida Macron yavuze ko ejo ku wa gatandatu abo yise “abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba”
bishwe mu ntambara zabereye mu karere ka Mopti muri Mali.

Ati: “Muri iki gitondo kubera ubwitange bw’abasirikare bacu n’ingabo za Barkhane, twashoboye kwica abarwanyi 13, dufata mpiri umwe muri bo twongera tubohoza n’abajandarume ba Mali babiri bari bagizwe imbohe”.

Perezida Macron yatangaje ibyo mu ijambo rye muri Cote d’Ivoire, aho yarimo gusangira umunsi mukuru wa Noheli n’abasirikare b’Ubufaransa.

Kuwa Gatanu yari yavuze ko “yiteguye kongera ingufu mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’abarwanyi bagendera ku byiyumviro bikaze by’idini rya Isilamu mu karere ka Sahel no mu bice biri musi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni mu gihe abayobozi b’ibi bihugu byo mu burengerazuba bwa’Afurika, bari batangiye inama yo kwiga ku buryo bakoresha bahasha imitwe y’abarwanyi b’iyitirira Idini rya Isilamu.

Umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko izo mvururu ari ikibazo nyamukuru gihangayikishije ako karere kose.

Intumwa idasanzwe y’ishyirahamwe ONU muri Afrika y’Uburengerazuba no mu karere ka Sahel, Mohamed Ibn Chambas, yabwiye abo bayobozi bari mu nama ko ibikorwa bya gisirikare byonyine bidashobora kurangiza izo mvururu. Asaba ko hakorwa n’ibindi kugira ngo ako karere gatere imbere.

Ibitekerezo

  • NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa