skol
fortebet

Perezida Magufuli yifuza ko Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayobora inama y’Abakuru b’Ibihugu y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiwe cyane na Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli ku buryo yifuza ko yayobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Sponsored Ad

Ni bumwe mu butumwa Perezida Magufuli yageneye uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi ubwo yari yamusuye kuri uyu wa 19 Nzeri 2020, ku nshuro ya mbere kuva yatorwa.

Perezida Magufuli yagaragaje ko afitiye icyizere Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi kuva mu mpera za Kamena 2020, ku buryo abona ko hari impinduka muri uyu muryango ugaragara nk’ugenda usenyuka gake gake bitewe n’amakimbirane y’ibihugu biwugize.

Ni mu gihe kandi kuva mu 2015, nta Perezida w’u Burundi uritabira ibikorwa by’uyu muryango bitewe n’ibibazo by’umutekano muke byabaye muri iki gihugu.

Ibibazo by’umutekano muke kandi, byatumye Umuryango w’Ibihugu biri mu Majyepfo y’Afurika, SADC, wangira leta y’u Burundi kuwubera umunyamuryango, inshuro ebyiri yabisabye.

Gusa Tanzania yiyemeje gukora ibishoboka u Burundi bukawinjiramo. Ibyo Perezida Magufuli yongeye kubishimangira kuri uyu wa 19 Nzeri, agaragaza ko bikiri mu byifuzo bye.

Uruzinduko Perezida Ndayishimiye yari afitiye muri Tanzania rwari urw’umunsi umwe. Yakiriwe mu mujyi wa Kigoma, we na Magufuli baganira n’abaturage ndetse n’ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa