skol
fortebet

Perezida Museveni we asanga kuba bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda bafite umubyibuho ukabije babiterwa na ruswa

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni we asanga kuba bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda bafite umubyibuho ukabije batabiterwa n’uburwayi ahubwo ari ikimenyetso simusiga ko baba baramunzwe na ruswa.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga urugendo rwo kwamagana ruswa kuri uyu wa 4 Ukuboza rwabereye mu murwa mukuru wa Kampala, ubwo yagarukaga ku bakozi ba Leta usanga baramunzwe na ruswa ugasanga bishwe n’umubyibuho kandi ari uko barya ibyo batavunikiye.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, Perezida Museveni avuze ko benshi mu bakozi ba Leta bakize babikesheje kurya imitsi abaturage. Yibukije ko abona umubyibuho uri mu bakozi ba Leta waba ufitanye isano na ruswa barya.

Ati ” Nahisemo kugabanya ibiro. Navuye ku 106 ngera kuri 76. Ntekereza ko umubyibuho nawo ari ikimenyetso cya ruswa.” Yongeyeho ko ari umukire kandi nta mutungo wa rubanda yigeze yiba.

Ati “… Njye ndakize ariko nta na rimwe nigeze niba.” Museveni yavuze ko ruswa yiganje mu butegetsi bwe ku bwo kubura igenzura rikwiriye.

Abanya Uganda batandukanye batuye umujyi wa Kampala bari bitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa

Bamwe mu batavuga rumwe na Perezida Museveni nka Dr. Kizza Besigye na Gen. Mugisha Muntu bari muri iki gikorwa bo bavuga ko ari agahomamunwa kuba Museveni yavuga ko agiye kurandura ruswa.

Besigye avuga ko bisaba gukuraho Leta ya gisirikare naho Gen. Mugisha Muntu we avuga ko Museveni yagakwiriye guhera ku ba minisitiri akabafunga.

Uru rugendo rwo kwamagana ruswa rwari ruyobowe na Perezida Museveni rukaba rwatangiye saa mbili n’igice ku isaaha ya Uganda (mu Rwanda hari saa 9h30’) ari kumwe n’abagize guverinoma barimo abo mu nteko ishinga amategeko ndetse n’abaminisitiri, igikorwa cyabereye ahitwa Kololo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa