skol
startimes

Perezida Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba afite inkomoko mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 September 2020 Yasuwe: 3310

Perezida Yoweri Museveni yabwiye abamukurikirana kuri Twitter bibwira ko yifitemo amaraso yo mu Rwanda ko bibeshya! Ngo si Umunyarwanda kandi nta n’icyabo agira aho ahurira na cyo.


Yabivuze asubiza umwe muri bo witwa @MwoyoG wavugaga ko yemera abitwa ‘Abanyankole’ ariko atemera Abanyarwanda ari ubwoko buba muri Uganda.

Uriya muntu uri mu bakurikirana Museveni kuri Twitter we yemeza ko atajya yiyumvamo Umunyarwanda cyangwa abandi bafite aho bahurira na bo.Perezida Museveni na we yamusubije ko atemera Abanyarwanda nk’uko uriya umukurikira abivuga.

Mu kumusubiza, Perezida Museveni yavuze ko ari Umusiita, Umubyeyi umubyara (Nyina) akaba Mweene Rukaari.

Ati: “Uzarebe mu gisekuru cyange kuva ubu kugeza isi yaremwa, uzasanga nta Bunyarwanda na mba bundimo!”

Ibi kandi Museveni abitangaje nyuma y’uko hari hashize iminsi mike, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) asabye Komisiyo y’Amatora ya Uganda gusaba Museveni kwerekana impapuro z’amashuri ye n’imyirondoro ye y’amavuko kuko ashobora kuba atari ‘UmunyaUganda nyakuri’.

Museveni we yongeyeho ko n’iyo aza kuba Umunyarwanda ntacyo byari kuba bitwaye kuko na bo ari Abanyafurika.

Ati: “Ishyaka ryacu NRM rifite inshingano zo kubwira Afurika yose, ntabwo twe tubwira ubwoko buto bw’abantu, cyangwa Uganda gusa.”

Perezid Museveni ariko avuga ko uko bimeze kose, Abakoloni ari bo baciyemo ibice abaturage bahoze bakoze igihugu kimwe, bityo ko ibyo kuvuga ngo aba ni aba, na bariya ni bariya ntacyo byafasha Afurika.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanzania: Zimwe mu mbuga n’ikoranabuhanga zahagaritswe

Mbere y’amasaha make ngo muri Tanzania habe amatora y’Umukuru w’Igihugu...
27 October 2020 Yasuwe: 664 0

Reba ibihugu 5 bya mbere bifite igisirikare cyo mu kirere gikomeye muri...

Ingabo zirwanira mu kirere ni ishami ryo mu kirere ry’ingabo z’igihugu....
26 October 2020 Yasuwe: 4168 0

Amafoto yaciye ibintu:Reba Ibintu 6 bidasanzwe Abanya-Nigeria...

Abanya Nigeria bari mu myigaragambyo ya #EndSars ntibashobora kureka uyu...
26 October 2020 Yasuwe: 12224 0

Ishyaka rya Kabila ryigumuye kuri Perezida Felix Tshisekedi

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020, ihuriro ry’amashyaka ya politiki ririmo FCC...
24 October 2020 Yasuwe: 3428 0

#CongoIsBleeding:Hashtag nshya yakuruye ibitekerezo k’ uburetwa bw’abana mu...

Ikoreshwa ry’abana bakiri bato mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika...
24 October 2020 Yasuwe: 920 0

Abayoboke b’itorero White Tail bahisemo gusenga bambaye ubusa ngo kuko ariko...

Mu gace ka Southampton muri Leta ya Virginia, imwe mu zigize Leta Zunze...
24 October 2020 Yasuwe: 2459 3