skol
fortebet

Perezida Museveni yahishuye ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora gitanga n’amafaranga

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu karere Uganda iherereyemo cyagerageje kohereza abantu ngo badobye amatora ndetse ngo cyoherereje amafaranga abantu azi.

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindira manda ya Gatandatu aho yari mu rugo rwe rwo mu cyaro ruri Rwakitura, yavuze ko ari gukurikirana iby’iki kibazo yifashishije inzego z’ubutasi nk’uko NTV yabitangaje.

Yagize ati: “Maze igihe nkoresheje ubutasi nkurikirana imigambi y’abantu bamwe. Nihagira ushaka kurogoya amahoro yacu, tuzahangana na we bya nyabyo. Muri aya matora, hari igihugu kimwe mu karere cyagiye cyohereza abantu bo kudobya amatora. Sinzabajenjekera.”

Museveni ariko ntiyavuze mu izina icyo gihugu gusa akomeza avuga ngo “Mu bijya mbere nta na kimwe ntazi. Nzi abatanze amafaranga n’abo bayahaye.”

Mu gihe amatora yari ataraba, Museveni yakunze kuvuga ko hari abantu bo hanze barajwe ishinga no guhungabanya umutekano mu bihe by’amatora. Mu bagaragaye harimo abanyaburayi (ibimenyetso birahari) bashakaga gufasha Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Museveni kuba avuga ko ari igihugu cyo mu karere, iki gihugu cyashakirwa mu bigize akarere k’ibiyaga bigari cyangwa umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Mu karere k’ibiyaga bigari harimo: Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, n’u Rwanda. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba harimo: Burundi, Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa