skol
fortebet

Perezida Museveni yajyanye abuzukuru be kubereka Ifamu yororeramo inka zigera ku 3,000[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Kuwa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, aherekejwe n’abiganjemo abuzukuru be, batembereye mu gace ka Kisozi mu Karere ka Gomba aho basuye ibikorwa bye bwite birimo n’ifamu yororeramo inka zigera ku 3,000.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Chimp Reports, cyanditse ko nyuma y’amezi arenga atandatu Covid-19 igeze muri Uganda, Perezida Museveni yari yarabuze umwanya wo kugera mu gace ka Kisozi gusura inka ze asanzwe akunda cyane.

Umuvugizi wa Perezida Museveni, Lindah Nabusayi yavuze ko hari hashize igihe kinini Museveni asaba abo bireba kumutegurira urugendo rumwerekeza mu gace ka Kigozi afitemo urwuri rw’inka.

Perezida Museveni ari kumwe n’abuzukuru be bafatiye indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Igihe n’iminsi Museveni n’umuryango we bazamara mu gace ka Kisozi ntikizwi, gusa abakora mu biro bye bemejeko mu minsi 2 yavuze ko atazaboneka mu kazi.

Perezida Museveni n’abuzukuru be bageze ku kibuga cy’indege i Entebbe


Mbere yuko bahaguruka babanje gupimwa Umuriro


Ubwo Perezida Museveni n’umugore we bari basuye ifamu ya Kisozi muri 2019

Ibitekerezo

  • Dore ibyiza byo kuvukira muri Nyobozi inka amata indege imodoka aho hafi aho Pe! Ibyiza byose ubisanga biteguye bivuye mu maboko ya rubanda utabisabye utanabitegetse ahubwo bikabigusanganiza, Yewe Ubuyobozi bwose buva ku w’Iteka kandi ntibwagera ku bantu bose .Isi ntigira iringaniza.

    So kubera ari president afashe indege ya gisirikare agiye kureba inka ziwe nta muntu numwe avuga bose baracecetse kandi ari tax payer money
    Iyazakuba ministre canke uyundi mundi ayikoreshejeje barikumujako nogufungwa agafungwa . Africa wee .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa