skol
fortebet

Perezida Museveni yemeje ko akora ibyo yasinyiye mu masezerano yo muri Angola

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyihariye perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yagiranye na BBC,yavuze ko ari gukora ibyo yemeye mu masezerano yasinyanye na Perezida Kagame muri Angola.

Sponsored Ad

Perezida Museveni yavuze ko atazi neza igihe ikibazo cy’ibihugu byombi kizarangirira ariko yemeza ko akiganira na mugenzi we Paul Kagame.

Nkuko BBC ibitangaza,Perezida Yoweri Museveni yirinze gusubiza ku bibazo birebana n’amakimbirane ya politiki hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda.

Perezida Museveni yabwiye BBC ko kuba aya makimbirane y’ibihugu byombi agaragara mu itangazamakuru ari ikibazo.

Ati: "Icyo nakubwiye, sindi bubwire itangazamakuru ibyo mfite umwanya wo kuganira na Perezida Kagame mu nama ya twenyine.

Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?."

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mu bukungu no ku mibereho y’abaturage kuko kuva mu kwa kabiri umupaka wa Gatuna, ufasha kugera i Kigali vuba, wahagaritswe ku modoka nini zavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

Abaturage b’u Rwanda bakoresha inzira y’ubutaka basabwe kuba baretse kwambuka bajya hakurya muri Uganda kubera ihohoterwa bakorerwaga muri iki gihugu.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko no gufasha umutwe wa RNC urwanya u Rwanda gusa Museveni yanze kubivugaho.

Ubuyobozi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

Inama yahuje abayobozi b’impande zombi i Kigali yagombaga gukurikirwa n’iya Kampala yari kuba tariki 16 z’uku kwezi ariko ntiyabaye.

Ibitekerezo

  • Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa