skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yasezeranyije ikintu gikomeye umuntu uzamusimbura ku butegetsi

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza w’Uburundi yijeje uzamusimbura ku butegetsi ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo azasange mu isanduku ya Leta hari ikirimo cyane ko ngio ubwo yageraga ku butegetsi muri 2005 yahereye kuri zeru.

Sponsored Ad

Nkurunziza watangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi,yavuze ko byamugoye gutangira inshingano muri 2005 kubera ko mu isanduku ya Leta yasanze harimo ubusa ariyo mpamvu ngo agiye gushyiraho ikipe ishinzwe kugenzura ko umutungo wa Leta udasesagurwa n’abayobozi bazi ko bagiye gusimbuzwa.

Petero Nkurunziza ati: " Icyo kibazo ndakizi nanjye nahuye nacyo.Mu mwaka wa 2005 ngera ku buyobozi bw’igihugu ntacyo nasanze, nahereye ku busa.
.
Kubera iyo mpamvu, hagiye gushingwa ikipe izareba ko ntawe urimo gusesagura umutungo wa Leta kuko iyo amatora yegereje abari mu nzego z’Igihugu banyereza amafaranga ya leta kubera ko baba bazi ko bucya basimbuzwa.
.
Sinshaka ko uzansimbura asanga mu kigega harimo ubusa bikamugora gukomeza iterambere ry’igihugu nkuko nanjye byangoye kubera ko nasanze kigega harimo ubusa.”

Ibi perezida Nkurunziza yabitangarije mu gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana abasirikare bharaniye amahoro mu Burundi.

Ibitekerezo

  • Nubwo Nkurunziza avuga ngo "umurokore",ntabwo byashoboka kubera ko ari muli politike.Urugero,aherutse kuvuga ngo Imana nayo ni imbonerakure.Ashaka kwerekana ko Imbonerakure ari "abantu beza".Nyamara zamaze abantu zibica.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…
    Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa