Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuza Ubwongereza na Afurika

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 20 January 2020 Yasuwe: 1105

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye inama irahuza Ubwongereza na Afurika iteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Muatarama 2020.



Biteganyijwe ko iyi nama iza kuyoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson.

Uretse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba yitabiriye iyi nama, arahuriramo kandi n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Afurika.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu rivuga ko uretse kuba Perezida Kagame yitabira ifungura ry’iyi nama, aza no kwitabira indi nama yiga ku ishoramari n’ubucuruzi aza kuba ahuriyemo na Perezida Peter Muthalika wa Malawi, Alpha Konde wa Guinee Conakry n’umunyamabanga wa leta mu Bwongereza ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Liz Truss.

Ni inama ishobora gufungurira amarembo abashoramari b’Abanyarwanda bakaba bajya gushora imari yabo muri ibi bihugu.

Itangazo rya Perezidansi rinavuga ko muri iyi nama u Rwanda na Banki y’isi baza kumurika ku mugaragaro impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika.

Ibigo by’Ubucuruzi Nyarwanda nka Banki ya Kigali, Urwibutso, Mara Phones, Rwanda Finance Ltd (KIFC), Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods, na Water Access Rwanda byitabiriye iyi nama.

Inama y’Ubwongereza n’umugabane wa Afurika, ihuriza hamwe ibigo by’ubucuruzi, za Guverinoma n’ibigo mpuzamahanga biturutse ku mpande zombi, hagamijwe kwerekana no guteza imbere ireme ry’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Ubwongereza buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bishora imari nyinshi mu Rwanda aho nko mu myaka ine ishize bumaze gushora mu Rwanda akayabo ka miliyoni 448 z’Amadorali ya Amerika.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto y’Ababyeyi bashyira abana mu mashashi kugira ngo babone uko...

Hari ibice bimwe na bimwe ku isi ubuzima buba butoroshye kuko nta mihanda,...
26 February 2020 Yasuwe: 2738 0

Weinstein wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Hollywood yahamijwe ibyaha byo...

Harvey Weinstein wahoze akomeye cyane muri Sinema yo muri Leta zunze ubumwe...
25 February 2020 Yasuwe: 559 0

Tanzania: Umunyamakuru Eric Kabendera wari umaze amezi 7 muri gereza...

Nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri gereza, umunyamakuru Eric Kabendera...
25 February 2020 Yasuwe: 1427 0

Intumwa y’Imana Gitwaza yaguze urusengero muri Amerika ku kayabo...

Itorero rya Zion Temple Celebration Centre ryaguze urusengero muri Leta...
24 February 2020 Yasuwe: 5742 0

Kenya:Abaganga bahunze ibitaro kubera abashinwa bari baje gusuzumwa...

Polisi ya Kenya yajyanye ku bitaro bya Makueni (Makueni hospital) Abashinwa...
24 February 2020 Yasuwe: 2985 1

Kenya igiye gukora ikintu gisekeje ku myenda y’Abapolisi mu rwego rwo...

Leta ya Kenya biravugwa ko igiye gufata ingamba zo gukura imifuka ku myenda...
24 February 2020 Yasuwe: 3423 1