Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage ba Sudan y’Epfo kubera imibereho mibi barimo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 1278

Igihugu cya Sudan y’Epfo mu gihe cyizihiza imyaka umunani kimaze kibonye ubwigenge, mu ijambo yagejeje ku baturage Perezida w’iki gihugu Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage be ku mibereho mibi, n’abakozi by’umwihariko batabona umushara ku gihe.

Salva Kiir yavuze ko nyuma yo kwigenga, umuhate w’iterambere ry’igihugu cyabo waciwe intege n’intambara y’imbere mu gihugu yatangiye mu kwa 12 umwaka wa 2013, ubu hari ibikorwa n’umuhate wo kubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye mbere y’amatora ya 2021.

Yakomeje avuga ko azi uburakari abaturage batewe n’imibereho mibi n’ingorane mu bukungu batejwe n’umutekano mucye. Ibi ngo bikaba bibi kurushaho kuko Leta ayoboye yananiwe kwishyura abakozi bayo imishahara ku gihe, nubwo ndetse ngo ari na mitoya nk’uko abivuga.

Banki y’isi ivuga ko Sudani Earicyo gihugu cya mbere ku isi gicungira ubukungu bwacyo ku bitoro, ni nabyo bigize igice kinini cy’ibyo bohereza hanze bigaha igihugu 60% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Kubera intambara, banki y’isi ivuga ko umusaruro w’umuturage ku mwaka wavuye ku madorari 1111 y’Amerika ku mwaka mu 2014 ukagera ku madorari 200 gusa mu 2017.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nk’igihugu ibuvanye kuri Sudani tariki 09 z’ukwezi kwa karindwi mu 2011.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyeshuli bava muri Congo biga mu Burundi ngo bari gufungwa ku...

Abanyeshuri bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo biga i...
23 September 2019 Yasuwe: 1975 0

EAC:U Burundi bugiye kujyanwa mu nkiko

Ihuriro ry’Imiryango ya sosiyeti sivili mu Karere k’Africa y’Uburasirazuba...
23 September 2019 Yasuwe: 1449 0

Kenya: Igikuta cy’ishuli ryagwiriye abanyeshuli abagera kuri 7 bahasiga...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,igikuta cy’ishuli ryo mu mujyi wa Nairobi...
23 September 2019 Yasuwe: 790 0

Tanzania:Umugabo w’umunyamerika yarohamye mu mazi arimo gusaba umukunzi we...

Umunyamerika Steven Weber ukomoka muri Louisiana, yarohamye mu mazi ubwo...
22 September 2019 Yasuwe: 5154 2

Hahishuwe ibintu bitangaje utemerewe gukora cyangwa kuvuga mu gihe wasuye...

Guhura n’umwamikazi w’u Bwongereza ndetse n’abagize umuryango w’ibwami bifatwa...
22 September 2019 Yasuwe: 3304 2

FARDC yashinyaguriye FDLR iri mu cyunamo cy’umuyobozi wayo baherutse...

Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko...
21 September 2019 Yasuwe: 6838 1