skol
fortebet

Perezida Trump yasabwe gucururuka akareka kwatsa umuriro kuri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mahoro.
Itangazamakamuru ryo mu gihugu cy’ u Bushinwa ryatangaje ko Perezida Xi yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017. . Perezida Trump yari yacishije ubutumwa kuri Twitter avuga ko Amerika idafite ubwoba bwo kugaba igitero kuri Koreya ya Ruguru kabone niyo u Bushinwa butakwemera (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping yasabye Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mahoro.

Itangazamakamuru ryo mu gihugu cy’ u Bushinwa ryatangaje ko Perezida Xi yabisabye Trump mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017.
.
Perezida Trump yari yacishije ubutumwa kuri Twitter avuga ko Amerika idafite ubwoba bwo kugaba igitero kuri Koreya ya Ruguru kabone niyo u Bushinwa butakwemera gufasha Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Urwikekwe rwarushijeho kwiyongera kuri Koreya ya Ruguru kuva Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zageza ubwato n’ indege by’ intambara mu gace Koreya ya Ruguru ihereremo.

Nubwo bimeze gutyo ariko Koreya ya Ruguru yatangaje ko izakora uko ishoboye ikirwanaho, niramuka igabweho igitero cy’ intambara.

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntacyo birabivuga kuri icyo kiganiro.

Muri icyo kiganiro, Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa "Bwiyemeje gukora ibishoboka ngo akarere ka Koreya ntigasubire kuvugwamo ibirwanisho bya "nucléaire", gufasha ku bumbatira amahoro n’umutekano, no gushaka umuti w’ ikibazo”.

Umwuka mubi hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru uraturuka ku kuba Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageze ibitwaro bya kirimbuzi. Koreya ya Ruguru yavuze ko irimo gutegura igisasu izarasa kuri Amerika.


Ubwato n indege z’ intambara Trump yoherereje hafi ya Koreya ya Ruguru

Perezida w’ u Bushinwa Xi Jinping

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa