skol
fortebet

Perezida Trump yashyizeho umujyanama mushya mu byerekeye umutekano w’ igihugu

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagize Lt Gen Herbert Raymond "HR" umujyanama mu byerekeye umutekano w’ igihugu.
Lt Gen Herbert Raymond "HR" McMaster yasimbuye Lt Gen Michael Flynn wegujwe kuri uyu mwanya bitewe no kuba ashinjwa kumena amabanga y’ igihugu mu kiganiro yagiranye n’ Ambasaderi w’ u Burusiya muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Trump yavuze ko McMaster ari umugabo w’ umunyempano idasanzwe akagira n’ ubunararibonye buhanitse.
Lt Gen Herbert Raymond "HR" McMaster (...)

Lt Gen Herbert Raymond "HR" McMaster yavuze ko yishimiye gukomeza gukorera igihugu cye. Ni umugabo w’ imyaka 54 y’ amavuko afite impamyabumenyi y’ ikirenga mu byerekeye amateka.

Ibi bibaye mu gihe nta minsi myinshi Vice Amiral Robert Harward yanze umwanya w’ umunjyanama mukuru ku bibazo by’ umutekano w’ igihugu yari yahawe na Perezida Donald Trump avuga ko ari akazi kagoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa