skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yemeje ko ingabo ze zigiye gukaza ibitero ku nyeshyamba z’abanyamahanga

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo yavuze ko bari gukora "ibitero bigari" bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo mu bwoko bw’aba Hema n’aba Lendu.

Bwana Tshisekedi yahamagariye abatuye aka gace kurekeraho kwicana nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.

Bwana Tshisekedi wakiriwe mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, yagize ati: "Turi abana b’igihugu kimwe, ntidukwiye kuba turi kwicana".

Mu ijambo rye, yatangaje ibitero bya gisirikare biriho bigamije kurandura imitwe ya gisirikare muri iyi ntara ya Ituri.

Yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bizakomereza mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri aka gace k’iburasirazuba bwa Kongo.

Ibice binyuranye by’uburasirazuba bwa Kongo bimaze igihe bikoreramo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ibihugu by’u Burundi, Uganda n’u Rwanda.

Muri Kivu y’Epfo, hashize igihe havugwa imirwano mu gace ka Minembwe hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Muri iyo mitwe harimo iy’Abarundi, iy’Abanyarwanda n’irengera abaturage b’Abanyamulenge nk’uko umwe mu bayobozi mu gace ka Minembwe yabibwiye ikiganiro Imvo n’imvano cya BBC.

Mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Bunia, Bwana Tshisekedi yavuze ko "kurandura iyo mitwe" bari no kubiganiraho n’ingabo za MONUSCO hamwe n’ibihugu bituranyi birebwa nayo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa