skol
fortebet

Perezida wa Ethiopia Zewde yavuze uburyo abagore ntacyo batakora kuri uyu mugabane

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Ethiopia Madamu Sahle-Work Zewde yabwiye inama ya ’Global Gender Summit’ iteraniye i Kigali mu Rwanda ko abagore bafite ubwenge n’ubushobozi bibemerera kuba bakora ibintu byose ku mugabane wa Afurika kimwe n’abagabo.

Sponsored Ad

Muri iyi nama itegurwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD,AfDB) Madamu Zewde yavuze ko abakobwa bakiri bato ubu bafite ubushobozi n’amahirwe menshi kurusha abo mu bihe bishize.

Madamu Zewde w’imyaka 69 ati: "Ariko bisaba kumenya ibyo dushaka mu by’ukuri, no ukumva ko natwe dufite ubushobozi nk’abandi".

"Reka mbahe urugero rwanjye. Njyewe nakoreye igihugu cyanjye mu myanya inyuranye ariko buri guhe iyo bampaga imirimo mishya icya mbere naravugaga nti ’ni njyewe’? ’ese nzabishobora?’".

"Ibyo dukwiye kubirenga, nta hantu habujijwe abagore muri iki gihe, ahantu hose twahakora ariko hejuru y’ibyo ni uko ubu tugomba kuva mu magambo tukajya mu bikorwa".

Madamu Zewde, umugore wa mbere watorewe kuba perezida wa Ethiopia, avuga ariko ko gutera imbere kw’abagore bitagomba guhera mu bivugirwa mu nzu mberabyombi ahubwo bibera hasi mu buzima.

Perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki yavuze ko ubu 40% by’abakorera uyu muryango ari abagore, ko intego iriho ari uko mu 2025 bagomba kuba ari 50/50.

Bwana Faki yavuze ko imyaka icumi iri gushira (2010 - 2020) yari ihariwe umugore (decenie de la femme). Ati: "ubu ndi gusaba abategetsi ngo indi myaka 10 (2020 - 2030) ibe iyo kwinjiza umugore mu bikorwa by’imari".

Avuga ko ibikorwa nk’ibi bizagenda bifasha guhindura imyumvire isanzwe iheza inyuma umugore.

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere Akinwumi Adesina we yavuze ko iyi banki iri gushora imari mu bikorwa bifasha abagore gutera imbere mu buhinzi, ishoramari, imideri n’ibindi bibyara inyungu.

Bwana Adesinya avuga ko iyi banki yiyemeje guhindura ubuzima bw’abagore ikusanya ikanashora miliyari $3 mu bikorwa by’ubushabitsi biteza imbere abagore muri Afurika.

Ashingiye ku mibare yabo, ubushobozi n’ibikorwa barimo, Bwana Adesinya yagize ati: "Ishoramari ryiza rishoboka twakora nka banki ni ugushora mu bagore".

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibivugwa byose mu guteza imbere abagore bishoboka iyo abantu bakoze ibyo bashobora gukora kuko ngo "hari n’ibiri mu bushobozi bwacu ariko tudakora".

SRC:BBC

Ibitekerezo

  • Nibyo koko,tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa