skol
fortebet

Perezida wa Mexico yemeye kugurisha indege ye kugira ngo ahangane n’abimukira bajya muri USA

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Mexico, Andres Manuel Lopez Obrador, yatangaje koyiteguye kugurisha indege asanzwe agendamo hanyuma amafaranga azavamo ko akayakoresha muri gahunda yo guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira bakunze gushaka kujya muri USA.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro perezida Andres Manuel Lopez Obrador yawufashe kubera amasezerano akomeye yagiranye na Donald Trump,y’uko yamufasha gukumira abimukira binjira USA banyuze ku mupaka wa Mexico akirinda kumushyiriraho imisoro ikakaye mu bucuruzi.

Nubwo perezida Andres Manuel Lopez Obrador yahiye ubwoba kubera ibi bikangisho bya Donald Trump, ari kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umwaka ushize wa 2018, yemereye abaturage ko azagurisha iyo ndege kugira ngo abone amafaranga yo gufasha abakene.

Biravugwa ko igiciro c’iyi ndege Boeing 787 Dreamliner ya perezida ari imiliyoni 150 y’amadorari y’Abanyamerika mu gihe yari yaguzwe miliyoni 218 z’amadorari.
Perezida Andres Manuel Lopez Obrador yavuze ko azajya atega indege zisanzwe zitwara abagenzi namara kugurisha iyi ndege

Iyi ndege imaze amezi menshi ku isoko,ikaba ibitswe mu nzu y’ububiko mu ntara ya California muri Amerika.Mexique kandi irashaka kugurisha n’izindi ndege 60 za leta hamwe na kajugujugu 70.

Ibitekerezo

  • Iy ndumva HE ashobora kuyirangura kuri make akajya ayikodesha Rwanda Air igihe twasuwe nabantu bakomeye bashaka gusura u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa